Banki ya Kigali yemereye abikorera b’i Nyagatare imodoka

Umuyobozi wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, yemereye abikorera b’i Nyagatare imodoka mu gihe baba bashyize mu bikorwa umushinga mugari bafite wa Laboratwari igendanwa y’ubuvuzi bw’amatungo.

Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali
Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali

Yabitangaje tariki ya 07 Ukwakira 2022, mu nama yamuhuje n’abikorera bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, aho yagaragarijwe imishinga migari abikorera ba Nyagatare bifuza gufashwamo mu rwego rwo kuzamura iterambere.

Imibare y’agateganyo igaragaza ko Akarere ka Nyagatare karimo abikorera 46,000 muri bo abakiriya ba BK bakaba ari 12,000.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyagatare, Kamurase Laurent, avuga ko mu mishinga minini bafite bifuza ko bazafashwamo na BK ari uwa Laboratwari igendanwa y’ubuvuzi bw’amatungo, uruganda rw’ibiryo by’amatungo, uruganda rw’ibikomoka ku matungo (impu), uruganda rutunganya umusaruro w’inyanya, urutunganya ubuki ndetse no kubaka inzu nini ihuriweho n’abacuruzi ikagaragaza Umujyi wa Nyagatare.

Ati “BK icyo tubifuzaho nk’abafatanyabikorwa ni iyi mishinga migari dufite kuko niba dushaka ubworozi buteye imbere tugomba kuba dufite ubuvuzi bw’inka ngendanwa ku buryo tuzakenera imodoka, tugomba kuba dufite uruganda rw’ibiryo by’amatungo kugira ngo inka zavuwe neza ziduhe umukamo mwinshi.”

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko amafaranga ahari ahubwo abantu bakwiye kuyakoresha kugira ngo iterambere ryihute.

Ku bijyanye n’umushinga wa Laboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo igendanwa, Dr Karusisi yijeje abikorera ko mu gihe bazaba bamaze kuwukora, inkunga ya BK ihari.

Yagize ati “Twabonye imishinga yabo kandi myiza igamije kuzamura umukamo, hari uruganda rugiye kurangira, rurangiye tukabura umukamo byaba biteye isoni, hari n’izindi gahunda bafite tuzareba uko twazifatanyamo tukabatera inkunga z’amafaranga ndetse tukanabagira inama uburyo iyo mishinga yagerwaho.”

Yakomeje agira ati “Kuri iriya Laboratwari nibamara gushyira mu bikorwa umushinga wabo bakagura imodoka nk’eshanu, twebwe tuzabaha imodoka imwe kuko turi abafatanyabikorwa.”

Dr Karusisi kandi yemereye abikorera bo mu Karere ka Nyagatare kuzagira uruhare mu mushinga bafite wo kugura imodoka izajya ibafasha mu kazi ka buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko Akarere ka Nyagatare gakungahaye ku buhinzi n’ubworozi, bityo ko haramutse habonetse abikorera bashora imari muri ibi bikorwa, babona inyungu kandi bakanatera imbere ubwabo n’Akarere muri rusange.

Mu rwego rwo kureshya ba mukerarugendo ngo barifuza kubaka ikibuga cya Golf no gukora umuhanda ujya muri Pariki y’Akagera ugashyirwamo kaburimbo mu rwego rwo korohereza no gufasha ba mukerarugendo.

Yijeje abikorera bashaka gushora imari mu Karere ubufatanye ndetse asaba n’ibigo by’imari kubafasha kugira ngo bihutishe iterambere.

Yagize ati “Ubwo turi mu rugendo rumwe ntacyo mwatwima kandi natwe twiteguye kubafasha mu byifuzo byanyu. Icyo twifuza ni ubufatanye.”

Undi mushinga abikorera ba Nyagatare bifuza ko Akarere kabafashamo ni uwo kubyaza umusaruro ikidendezi cy’amazi cya Gihorobwa, aho bifuza ko abaturage bafite inzuri zigikikije bakwishyurwa, kikubakwaho ibibuga by’imikino, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibindi bijyanye n’ubukerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka