Banki ya Kigali yafunguye ikigo cyakira abifuza inzu ku nguzanyo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022, Banki ya Kigali(BK Plc) yafunguye Ikigo(Mortgage Center) kiri i Remera (hafi ya Sitade Amahoro) kizajya cyakira abantu bifuza kugura inzu zishyurwa gake gake (buri kwezi).

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yafunguye Ikigo gifasha abifuza inzu ku nguzanyo
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yafunguye Ikigo gifasha abifuza inzu ku nguzanyo

Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr Diane Karusisi, avuga ko hari Abanyarwanda benshi bifuza inzu zo kubamo badafite amafaranga yo guhita bishyura inzu yose ako kanya, ariko bahembwa umushahara wa buri kwezi cyangwa bafite ikindi kintu kibinjiriza.

BK ifite abashoramari iha amafaranga bakubaka inzu, ikaba irimo kuzitanga ku bantu bose bazikeneye bazajya bishyura make make buri kwezi, kugeza igihe amasezerano hagati ya banki n’uwahawe inzu azarangirira.

Dr Karusisi yagize ati "Buri muntu yabona inzu, ashobora kuba urubyiruko, ingaragu, abagize urugo cyangwa umuntu ukuze, icyakora iyo dusesengura nka banki tureba kuri byinshi nk’amafaranga umuntu yinjiza, uburyo yitabira kuzigama, aramutse ari umuntu ushaje ubwo ahabwa igihe gito cyo kuba yarangije kwishyura, wenda nk’imyaka itanu".

Uyu muyobozi wa BK Plc avuga ko bagendera kuri gahunda ya Leta yo gutanga inguzanyo z’inzu ku nyungu ya 11% yiyongera ku gaciro kayo kagezweho mu gihe amasezerano hagati y’umukiriya na Banki asinyiwe.

Abubatsi b’inzu bakorana na Banki ya Kigali bagaragaza izubatswe mu bice bitandukanye by’uyu mujyi, aho umuntu wifuza inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro ashobora kuyibona guhera ku mafaranga miliyoni 16 kugera kuri miliyoni 25.

Uwifuza inzu y’ibyumba bitatu cyangwa birenga ngo ayibona ku mafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 25 na miliyoni 40, ariko akishyura yongeyeho inyungu bavuganye na Banki.

Umuyobozi Mukuru wa BK avuga ko Mortgage Center izafasha abifuza inzu zo kubamo ibaha amakuru yose akenewe hamwe no kugirana amasezerano n’abazishimye, agaragaza uburyo bazihawe.

Dr Karusisi avuga ko abamaze kugaragariza Leta ko bakeneye inzu zo kubamo mu Rwanda batari munsi y’ibihumbi 200.

Amafoto: BK

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka