Banki ya Kigali yabaye iya mbere ubugira gatanu yikurikiranya mu Rwanda
Ikigo kizwiho gusesengura iby’imikorere y’ibigo by’imari bikomeye ku Isi, Global Finance Magazine, cyashyize ku mwanya wa mbere Banki ya Kigali, BK, kuba ari yo ihiga izindi mu Rwanda, umwanya iyi Banki ijeho ku nshuro ya gatanu yikurikiranya inahabwa igihembo.

Gushyirwa ku mwanya wa mbere nka Banki ikomeye mu Rwanda kwa BK, ntabwo ari byo biyigira ubukombe gusa mu ruhando mpuzamahanga, ahubwo binayiha igitinyiro mu zindi banki, kuko bituruka ku buryo iyo Banki yashinze imizi ku mitangire ya serivisi ishingiye ku ikoranabuhanga, gutanga inguzanyo no gushyigikira ishoramari ridaheza mu Gihugu.
Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko kwishimira icyo gihembo bahawe, bidashimishije gusa Banki ya Kigali, ahubwo bikwiye gushimirwa abanyamuryango ba BK, abafatanyabikorwa bayo n’Abanyarwanda muri Rusange biyemeje gukorana na yo.
Dore bimwe mu bituma BK yanikira izindi Banki mu Rwanda
Dr Karusisi agaruka ku bikorwa byayo bituma ibaye iya mbere inshuro eshanu yikurikiranya, agaragaza ko mu mwaka ushize wonyine, BK yashoye asaga Miliyali 207Frw mu bikorwa bibyara inyungu ku baturage bakabasha kwihangira imirimo.
Agaragaza ko Miliyali 62Frw zashowe mu buhinzi n’ubworozi zigafasha kuzamura umusaruro, naho mu buryo bw’ikoranabuhanga ubu umunyamuryango wa BK ushaka inguzanyo akaba ashobora kuyibona mu masaha 15 gusa, akoresheje porogaramu ya BK yo muri telephone, agahabwa kugera nibura kuri Miliyoni 50Frw.
Mu buryo bw’ishoramari ridaheza, BK ubu ifite abayicururiza serivisi (agents) basaga 5000, aho bashobora kubikira no kubikuriza abakiriya bayo inshuro zisaga miliyoni eshanu n’igice, ku baturage bose mu Rwanda kandi ibyo ari ibikorwa byivugira.
Ubwo buhamya butangwa n’ababyeyi bishyurira abana amashuri, abagore mu mishinga iciriritse, abahinzi babasha kwigurira imbuto n’urubyiruko rubasha kwishingira ibigo bito bibateza imbere.
Dr Karusisi agaragaza ko mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza, uyu mwaka, BK yatangiye uburyo bushya bwa BIGEREHO na BK, bugamije guha inguzanyo buri wese uyifuza.
Iyo nguzanyo ni Kataza na BK, aho abagore bahabwa kugera kuri Miliyoni 15Frw yo kuzamura ishoramari riciriritse,
Kungahara na BK igenewe za Koperative na Tuza na BK, aho umukiriya ashobora kuguza 500,000Frw yo kwishyura amashuri, ndetse na BK Mortgages, aho BK ishobora kukugurira inzu nta n’ifaranga na rimwe ufite.
Agira ati "Iyi ntsinzi ya gatanu yikurikiranya igaragaza akamaro kanini Banki ya Kigali ifitiye Umunyarwanda, mu rwego rwo kwiteza imbere no kwagura amahirwe, biratunejeje cyane kuba twarabigezeho, kandi binaduha icyerekezo cy’aho tugana n’ibyo tugomba gukora".
Banki ya Kigali yashinzwe mu 1966 ikaba ari yo Banki y’ubucuruzi ya mbere mu Rwanda, ikaba yakira abakiriya basaga Miliyoni ku mashami yayo mu Gihugu, no mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi ikaba ikomeje kwagura serivisi itanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|