Banki ya Kigali na Inkomoko barashaka ba rwiyemezamirimo 25 baha inguzanyo izishyurwa nta nyungu

Banki ya Kigali (BK) ifatanyije n’ikigo cyitwa Inkomoko bateguye irushanwa rizwi nka ‘BK-Urumuri’ rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, rigamije gushakisha ba rwiyemezamirimo 25 bahanze udushya bakazahabwa inguzanyo zizishyurwa nta nyungu.

Abatsinze amarushanwa bazahabwa amahugurwa mu gihe cy’amezi 6, ubujyanama mu bucuruzi n’ikigo cya Inkomoko, amahirwe yo gutangiza ubucuruzi, guhanga imirimo itanga akazi kuri benshi, bahabwe n’amahirwe yo kubona inguzanyo zidasaba inyungu muri Banki ya Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yagaragaje ko biteguye gushyigikira imishinga y’urubyiruko izabafasha kubona inguzanyo zidasaba inyungu.

Yagize ati: “Nka Banki ya Kigali twizera ubucuruzi nk’uburyo bwo guhindura ubuzima n’Igihugu cyacu. Twiyemeje gushyigikira imishinga iyobowe n’urubyiruko ibaha uburyo bwo kubona inguzanyo nta nyungu.”

Yakomeje agaragaza ko muri iyi gahunda bazibanda ku guha amahirwe imishinga itanga ibisubizo mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Ati: “Uyu mwaka muri BK-Urumuri, tuzahitamo ibitekerezo bihanga udushya bitanga ibisubizo mu ikoranabuhanga no guha aba ba rwiyemezamirimo ubumenyi bakeneye kugira ngo bababahe gufungura ubushobozi bwabo bwose, bateza imbere ubucuruzi bwabo.”

Muri iyi gahunda ya 6, hazatoranywa imishinga igaragaza udushya mu ikoranabuhanga mu bikorwa byayo bya buri munsi ndetse ibasha gukemura ibibazo u Rwanda rufite, by’umwihariko mu kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza cyangwa kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w’agateganyo wa Inkomoko, Emmanuel Mugabo, yavuze ko muri iki gihe hari kugaragara imishinga mishya ya ba rwiyemezamirimo itanga ibisubizo mu ikoranabuhanga, bakaba bishimiye kuyishyigikira.

Ati “Ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ntibukiri ubw’ejo hazaza; Ni ubw’uyu munsi kandi ba rwiyemezamirimo benshi bo mu Rwanda bamaze kubuyoboka, batanga ibisubizo mu guhanga udushya. Turimo kubona ubucuruzi bwinshi buyoboka ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo mu kazi kabo ka buri munsi. Muri Inkomoko tunejejwe cyane no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bazatanga ibisubizo mu ikoranabuhanga mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.”

Igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha muri BK-Urumuri ni tariki 27 Gicurasi 2022, kandi abatsinze 25 batoranyijwe bazatangira gahunda y’amahugurwa na Inkomoko kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri 2022. Ubucuruzi bwujuje ibisabwa bugomba kuba bubarizwa mu Rwanda, bwinjiza amafaranga buri mwaka ari munsi ya miliyoni 500 y’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi kandi uyu mwaka Irushanwa rikinguriwe abantu b’ingeri zose hatagendewe ku myaka cyangwa ubwenegihugu. Ba rwiyemezamirimo bagomba kugaragaza ko ubucuruzi bwabo bumaze nibura umwaka umwe bwanditswe, bakerekana ko bwunguka cyangwa se nibura buzunguka mu mwaka utaha.

Ba rwiyemezamirimo bashaka kwinjira muri gahunda ya ‘BK-Urumuri 2022’ kugira ngo babashe kwegukana amahirwe yo guhabwa inguzanyo nta nyungu, bashobora kwiyandikisha banyuze kuri www.inkomoko.com cyangwa ku bindi bisobanuro bagahamagara kuri +250 788 358 639 bagahabwa ibindi bisobanuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira Bk yacu ifatanyije ninkomoko ko badahwema kufutekerezaho nk’urubyiruko gusa turabasaba no kuba mwajya mugera no muntara urubyiruko rwaho ntiruramenya imikoresheze ya bank byimbitse

Nsengayezujeanpierre yanditse ku itariki ya: 19-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka