Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 100 z’Amadolari

Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni ijana z’Amadolari ya Amerika ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari 93 na miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga Banki y'Isi yahaye u Rwanda azarufasha gukwirakwiza ingufu mu bice bitandukanye by'Igihugu
Amafaranga Banki y’Isi yahaye u Rwanda azarufasha gukwirakwiza ingufu mu bice bitandukanye by’Igihugu

Banki y’isi yahaye u Rwanda ayo mafaranga mu rwego rwo kugira ngo yunganire ingengo y’imari yarwo, rwitegura no guhangana n’ihungabana ry’ubukungu bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Iyo nkunga ya Miliyoni 100 z’Amadolari yatanzwe, ni igice cya nyuma cy’inkunga ingana na Miliyoni 375 z’Amadolari iyo Banki yari yaremereye u Rwanda guhera mu Kwezi k’Ukuboza 2017.

Iyo nkunga igenewe gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi, ku buryo mu mwaka wa 2024, mu gihugu hose hazaba hari amashanyarazi, ku kigero cy’ijana ku ijana.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana, yagize ati “Nubwo ingaruka Covid-19 izateza zishobora kuba iz’akanya gato, urwego rw’ingufu (energy sector) ruzahura n’ingaruka z’iyo covid-19, mu gihe hari hakenewe gukomeza gutanga umuriro uhagije kugira ngo imirimo ya Leta ikomeze neza, mu rwego rwo guhangana n’ihungabana ry’ ubukungu no gusigasira ibyagezweho mu kugeza amashanyarazi ku miryango ikennye”.

Yasser El Gammal uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda, yagize ati,: “Icyorezo COVID-19 kizatuma bigora u Rwanda kugera ku ntego zimwe na zimwe rwari rufite zaba iz’itermbere ry’ubukungu ndetse n’iz’ubuzima.”

Gusa yongeraho ati, “Mfite icyizere ko ubuyobozi bw’u Rwanda bufatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’ingamba zafashwe na Guverinoma, bazakoresha inkunga yatanzwe na Banki y’Isi n’izindi zitangwa n’abandi bafatanyabikorwa, bigafasha u Rwanda gusohoka mu bibazo bizasigwa n’icyorezo rukagaruka ku murongo neza.”

Biteganyijwe ko ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi biterwa inkunga na Banki y’isi, bizarangira u Rwanda ruhaye amashanyarazi 61% by’ingo zarwo, ndetse bikanagira uruhare mu gutuma u Rwanda rushobora kugeza amashanyarazi mu gihugu hose bitarenze umwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka