Baje mu rugendoshuri, birangira binjiye mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse

Abashoramari b’Abanya-Australia n’Abanyamerika bamaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda, babonye imari mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse, biyemeza guhita bafungura sosiyete izabibafashamo.

Perezida Kagame yakiriye abagize itsinda ry'Abanya-Australia n'Abanya-Amerika barebaga aho bashora imari.
Perezida Kagame yakiriye abagize itsinda ry’Abanya-Australia n’Abanya-Amerika barebaga aho bashora imari.

Aba bashoramari ni bamwe mu bagize itsinda rimaze iminsi itanu mu Rwanda, guhera ku itariki 27 kugeza kuri uyu wa gatanu tariki 31 Werurwe 2017, ubwo bakirwaga na Perezida Kagame mu biro bye.

Iri tsinda risanzwe rifite ubunararibonye mu bice bitandukanye, nk’ubuhinzi, itumanaho n’ikoranabuhanga no mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse, rigize ihuriro rizwi nka “Australia Davos Convention (ADC)”, nk’uko byatangajwe na Michaek Roux uhagarariye inyungu z’u Rwanda i Melbourne, wari unayoboye iryo tsinda.

Perezida Kagame yasobanuye byinshi ku cyerekezo cy'u Rwanda.
Perezida Kagame yasobanuye byinshi ku cyerekezo cy’u Rwanda.

Yagize ati “Nyuma y’urugendo tumazemo iminsi dukora rwagenze neza, bamwe mu bagize iri tsinda bahise bafungura sosiyete enye, abandi batazifunguye nabo biyemeje gukomeza gukorana n’u Rwanda nko mu burezi no mu guteza imbere imitangire ya serivisi.”

Yavuze ko izo sosiyete zafunguwe, imwe ari iyo kubaka inzu ziciriritse, indi ikaba ari iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, indi ikaba iy’ubuhinzi n’ubworozi naho iya kane ikaba iy’ubuzima.

Michael Roux wari uyoboye itsinda ryakiriwe na Perezida Kagame mu Rugwiro.
Michael Roux wari uyoboye itsinda ryakiriwe na Perezida Kagame mu Rugwiro.

Minisitiri Musoni James ushinzwe ibikorwa-remezo, yavuze ko abashinze sosiyete y’ubwubatsi bw’inzu ziciriritse bafite gahunda yo guhita batangira. Ku ikubitiro bakazubaka mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro, mu mushinga bazakoranamo na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

Umubano w’u Rwanda na Australia wagiye uzamuka mu myaka yashize kuva aho byashyiraho umubano ku mugaragaro mu 2005, ibihugu byombi bikanashyiraho za ambasade zihagarariye impande zombi. Uhagarariye u Rwanda muri Australia afite icyicaro muri Singapore naho uhagarariye Australia mu Rwanda akaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Ubucuruzi ku mpande zombi nabwo bugenda bwiyongera, kuko nk’ibyo u Rwanda rwatumije muri Australia kuva mu mwaka wa 2012-2016 byari bifite agaciro ka Miriyari 28.4 z’Amadorari y’Amerika, mu gihe u Rwanda rwohereje ibicuruzwa muri icyo gihugu bifite agaciro kagera kuri Miliyoni 3.3 z’Amadorari y’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka