Ba mukerarugendo mu Rwanda biyongereyeho 21%

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rutangaza ko ba mukerarugendo cyane cyane abasura ingagi mu Birunga biyongereyeho 21%, ugereranyije n’abazisuraga mbere y’icyorezo cya Covid-19.

Ba mukerarugendo biyongereyeho 21%
Ba mukerarugendo biyongereyeho 21%

Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, uri mu nama y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, ibera i Davos mu Busuwisi.

Akamanzi avuga ko igiciro cyo gusura ingagi cyazamuwe ku bifuza kuzisura nta wundi muntu ubegereye cyangwa uri hafi aho, bishyura ibihumbi 15 by’Amadorari, ni ukuvuga asaga miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda ku isaha.

Akamanzi yagaragaje ko mu Rwanda ubukerarugendo bukomeje kuzahuka ku muvuduko uri hejuru.

Ati “Mu Rwanda dufite za Pariki z’igihugu aho ingagi ziba ari nazo zihenze, muri Parike ntoya iri ku buso bwa Km2 ibihumbi 16 gusa, niyo mpamvu rero kubungabunga Pariki z’igihugu ari ingenzi cyane, bidufasha kugira ubukerarugendo burambye”.

Akamanzi avuga ko hari na ba mukerarugendo bato bagenderera u Rwanda baje gusura ingagi, ariko mu ngamba u Rwanda rufite z’iyamamazabikorwa ntabwo aribo bahanze amaso cyane, ahubwo intego nyamukuru ni ba mukerarugendo banini kandi iyo baje igihugu kigera ku ntego cyiyemeje.

Ati “Intego ya mbere ni ukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kureba ingagi isaha imwe ni Amadolari ibihumbi 15, kandi mbabwire ko byifashe neza kuko kuzisura byazamutseho 21% ugereranyije na mbere ya Covid-19”.

Avuga ko hashyizweho serivisi nshya yihariye, aho ushaka kureba ingangi wenyine cyangwa uri kumwe n’umukunzi we gusa, cyangwa uwo bashakanye yishyura ibihumbi 15 by’Amadolari ku isaha.

Yongeraho ko u Rwanda rumaze gucuruza serivisi zo hejuru inshuro 10 ugereranyije n’izagurishijwe mbere ya Covid-19.

Akamanzi avuga ko impamvu y’ibyo byose ari uko u Rwanda rutekereza ku byo abo ba mukerarugendo bose bifuza birimo ituze, umutekano, isuku, ibintu biri kuri gahunda, ibikorwaremezo, kandi ko rukora ibishoboka byose ngo biboneke ku gipimo baba bashaka, kugira ngo bemere kwishyura ayo mafaranga yose.

Uwo muyobozi yasobanuriye abari muri iyi nama ko mu bukerarugendo bukorwa mu Rwanda hari ikintu cy’ingenzi gikorwa, kuko iyo hinjiye amafaranga menshi, abandi babyungukiramo ari abaturiye Pariki kuko 10% ajya mu baturage, kandi iyo barushijeho kuyabona banarushaho kubungabunga ibidukikije.

Clare Akamanzi
Clare Akamanzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka