Avoka zera mu Rwanda zabaye imari ishyushye ku masoko y’i Dubai
Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), hamwe n’abacuruza mu mahanga imbuto, imboga n’indabo, barasaba Abanyarwanda kwitabira Ubuhinzi bwa avoka ari benshi, kuko zifite agaciro kanini ku masoko mpuzamahanga.
NAEB hamwe n’Abafatanyabikorwa bayo, babitangaje tariki 12 Mutarama 2024, ubwo barimo kwitegura kohereza kontineri yuzuye avoka zipima toni 22 n’ibiro 500 mu Mujyi wa Dubai muri Leta ziyunze z’Abarabu.
Abohereza icyo gicuruzwa mu mahanga barasaba abahinzi bo mu Rwanda kwibanda kuri avoka zitwa Hass na Fuertes, bavuga ko zabaye nka zahabu mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abohereza imbuto, imboga n’indabo mu mahanga, Robert Rukundo, avuga ko kilogarama 4 za Fuertes (haba harimo avoka nka 5-6) zigurwa Amadolari ya Amerika 9.2 USD (akaba ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 11,800Frw).
Gusa umuntu uzivanye mu murima mu Rwanda, we yishyura uwazihinze amafaranga y’u Rwanda arenga 120Frw kuri avoka imwe, nk’uko bitangazwa n’umuhinzi wazo mu Karere ka Huye witwa Darlène Gatesi.
Rukundo, uhagarariye abohereza avoka mu mahanga, avuga ko Umunyarwanda wese uzahinga urwo rubuto cyane cyane urwo mu bwoko bwa Hass na Fuertes, adashobora kubura isoko kuko ngo zikenewe cyane mu mahanga.
Rukundo agira ati "Ku masoko mpuzamahanga bakeneye avoka zifite agaciro k’Amadolari ya Amerika miliyari 7 na miliyoni 200 (ararenga amanyarwanda miliyari ibihumbi 9), twebwe (mu Rwanda) dusabwa nibura kontineri ebyiri buri cyumweru, nyamara n’imwe ngira ngo ntiturayibona."
Gatesi uhinga avoka zo mu bworoko bwa Hass na Fuertes ku buso bungana na hegitare 4 mu Murenge wa Huye w’Akarere ka Huye, avuga ko bazihinze mu mwaka wa 2015 batangira gusarura muri 2019, ariko ngo umusaruro bakuramo urabashimishije.
Agira ati "Avoka(piece) imwe tuyigurisha amafaranga 120Frw, kandi ku mwero umwe dushobora kugurisha hafi pieces ibihumbi bitanu (ni amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 600Frw)."
Gatesi avuga ko igiti kimwe cyeraho avoka zigera kuri 50 inshuro 5-6 ku mwaka, bivuze ko agisoromaho amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 30 n’ibihumbi 36 mu mezi 12.
Gatesi warangije kwiga ibijyanye n’iterambere ry’imijyi muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko nta kindi yakora n’ubwo kuri ubu ubwo buhinzi bumuhesha umushahara utari munsi y’ibihumbi 350-400 ku kwezi.
Gatesi avuga ko bakirimo gushaka uko bakwagura ubwo buhinzi no kubugira ubw’umwuga, mbere y’uko batangira gushora umusaruro wabwo mu bindi bikorwa by’iterambere.
Umuyobozi muri NAEB w’Ishami rishinzwe ibikorwaremezo bya serivisi z’ibyoherezwa mu mahanga, Jean Marie Vianney Munyaneza, avuga ko ahatuburirwa ingemwe za avoka ari henshi mu Gihugu, ndetse Leta ikaba ikomeje gutera inkunga abashoramari mu buhinzi bw’ibiti harimo n’ibya avoka.
Munyaneza agira ati "Nyuma y’imyaka itatu byibuze uteye avoka uba watangiye gusarura, ariko ikenera amazi cyane cyane ikiri nto, kandi bisaba guhora uyiha ifumbire kugira ngo ikure vuba, ubu urugemwe ushobora kurubona wishyuye amafaranga hagati ya 800Frw na 1500Frw ahenshi."
Munyaneza avuga ko mu mwaka wa 2022-2023 u Rwanda rwungutse miliyoni hafi 58 z’Amadolari ya Amerika akomotse ku mboga, imbuto n’indabo, kandi ko avoka zonyine zinjije miliyoni 6 n’ibihumbi 300(akaba agera kuri miliyari zirenga umunani z’Amafaranga y’u Rwanda).
Mu gihe umusaruro wa avoka washowe ku isoko mpuzamahanga icyo gihe wanganaga na toni ibihumbi bitatu mu mwaka ushize, Munyaneza avuga ko bifuza umusaruro urenga toni ibihumbi 16 ku mwaka muri 2030.
Kontineri ya avoka yoherejwe i Dubai inyuze ku butaka no mu mazi, ibaye iya gatatu yoherejwe mu mahanga kuva mu mwaka ushize wa 2023, nyuma yo kubona ko kujyana icyo gicuruzwa mu ndege bihenze kandi bihumanya ikirere.
Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere(USAID) cyizeza ko kizakomeza gutera inkunga uburyo bwo gukonjesha no gutuma ibiribwa by’u Rwanda bigezwa hanze bigifite ubuziranenge.
Ishyirahamwe ry’abohereza imbuto, imboga n’indabo rivuga ko iyi gahunda yo kohereza mu mahanga avoka nimara guhama, rizajya ryoherezayo nibura kontineri ebyiri buri cyumweru.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaturangiye ahotwagurisha avoka ko tuzejeje , kandi nyinshi.
Twentitumenya inzira inyurwamo ngo tuzihinge Kandi zitugeraho baduhaye *808#arko amakuru ntaboneka muzamfashe nifuza kuzihinga icyangugu kuri hegitar2tel0783675042