Autriche igiye gushora miliyoni 66 z’amayero muri Afurika

Igihugu cya Autriche kigiye gushora imari ingana na miliyoni 66 z’amayero (Euros) muri Afurika, azajya mu bikorwa bigamije itarambere muri rusange ndetse no mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse.

Minisitiri w'intebe wa Autriche yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Minisitiri w’intebe wa Autriche yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Mu kiganiro n’abanyamakuru minisitiri w’intebe wa Autriche ari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 07 Ukuboza 2018, avuze ko igihugu cye cyiteguye gushora imari ingana na miliyoni 66 z’ama Euros azashora mu mishinga itandukanye y’iterambere ndetse no kuzamura inganda nto n’iziciriritse.

Mu kiganiro gito aba bayobozi bahaye abanyamakuru, Minisitiri Sebastian Kurz avuze ko hari miliyoni 55 z’ama euros zizashorwa mu mishanga y’iterambere, ndetse na miliyari 10 z’ama euros zizashorwa mu guteza imbere imishinga mito n’iciririrtse haba mu Rwanda, muri Etiyopiya ndetse n’ahandi.

Minisitiri Kurz yavuze kandi ko azi neza ko u Rwanda ari igihugu gihagaze neza mu nzego zitandukanye, haba mu iterambere ry’ubukungu rizamuka neza aho ryageze hafi ku 10%, kuri ubu rikaba riri kuri 7%.

Yashimiye kandi umusanzu wa Perezida Kagame mu buyobozi bw’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, cyane cyane mu birebana n’ubuhahirane bushingiye ku isoko rihuriweho n’ibindi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku bintu iyi migabane ihugiyeho muri iki gihe, nk’ubucuruzi, umutekano, ikibazo cy’abimukira, n’ibindi bisaba ko iyi migabane ikorana ngo ibibonere ibisubizo.

Perezida Kagame, abanje kwisegura kuri mugenzi we wa Autriche, yibukije ko Uburayi aribwo bwakanguriye Abanyafurika kwirukira i Burayi igihe cyose habaye ikibazo.

Yagize ati "Abayobozi b’Uburayi nibo bakanguraga urubyiruko rw’Afurika kwerekeza mu Burayi ... bababwiraga ko ibihugu byabo biyobowe nabi, ko hari byinshi bidahari bakabasaba kubasanga".

Yavuze kandi ko urwo rubyiruko rwizezwaga akazi, umutekano n’ibindi, bituma ibintu byakabaye byarakozwe cyera mu iterambere ry’ubukungu bw’Afurika biri gukorwa ubu.

Ati "Hari byinshi byakabaye byarakozwe kera biri gukorwa ubu, ariko nizera ko igihe cyose umuntu aba ashobora gukora ikiza".

Perezida Kagame yabaye nk’ukomoza ku bizaganirwaho mu nama izahuza abayobozi b’Afurika n’Uburayi izabera i Vienne muri Autriche tariki 18 Ukuboza 2018, ku birebana n’uko ikibazo cy’Abimukira gishobora kuzafata umwanya munini, harebwa uko cyakemurwa cyangwa se bigahagara.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri Kurz afite mu Rwanda, yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bikaba biteganyijwe ko anasura ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Amafoto ya Minisitiri Kurz asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka