Amakoperative agiye gushyirwa mu byiciro hakurikijwe imikorere n’imiterere yayo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kiratangaza ko nyuma yo gusohoka kw’itegeko rishya rigenga amakoperative, hari kuganirwa uko azashyirwa mu byiciro hakurikijwe imikorere n’imiterere yayo.

Barebeye hamwe uko ikoranabuhanga rya CMIS ryazafasha mu gucunga amakoperative
Barebeye hamwe uko ikoranabuhanga rya CMIS ryazafasha mu gucunga amakoperative

Ni muri urwo rwego abashinzwe amakoperative kuva ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kugeza mu Mirenge, n’abayobozi b’amakoperative bo mu Ntara y’Amajyepfo, basuzumiye hamwe imiterere y’amakoperative kugira ngo hemezwe ingingo zazagenderwaho mu kuyashyira mu byiciro.

Abitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko nyuma yo kwiga no gusesengura ibibazo by’amakoperative bashinzwe, bazamenya ibipimo by’imikorere yayo, yaba ayahombye, adakora neza yasinziriye, cyangwa amakoperative ya baringa kimwe n’akora neza bityo ibibazo bizagaragara bafashwe kubikemura.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe guteza imbere Amakoperative, kuyubakira ubushobozi n’ubugenzuzi muri (RCA), Mugwaneza Pacifique, avuga ko abakica gahunda z’amakoperative, bayiba bakayahombya ibyabo bigiye gusubirwamo kuko baba bica iterambere ry’Igihugu.

Mugwaneza avuga ko bagiye kubarura amakoperative agashyirwa mu byiciro
Mugwaneza avuga ko bagiye kubarura amakoperative agashyirwa mu byiciro

Agira ati "Nitumara kubarura amakoperative dukurikije imiterere yayo tuzayashyira mu byiciro, ntabwo ari bya bindi byo kubahamagara ngo nibaze dukore inama ahubwo tuzamanuka tugere kuri buri koperative, turebe ibibazo ifite, turebe n’uwagira uruhare mu kubikemura yaba RCA, inzego z’ibanze cyangwa abanyamuryango ubwabo."

Mugwaneza avuga ko kuva mu 2018 hari hateganyijwe gusohoka itegeko rishyiraho uburyo bwo gushyira amakoperative mu byiciro, ariko rigakererezwa n’ibibazo bya Covid-19 ariko ubu ryasohotse noneho hakaba hagiye gukurikiraho kuyabarura no kuyashyira mu byiciro.

Amakoperative agiye gushyirwamo ikoranabuhanga

RCA igaragaza ko mu rwego rwo gucunga neza Koperative hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga rya CMIS, rizashingirwaho rishyirwamo uburyo bwose bwatuma koperative imenyekanisha amakuru yayo haba ibibazo, cyangwa imicungire yayo, n’uburyo azamuka cyangwa ahura n’ibibazo.

Abahagarariye koperative n'abayobozi bazo bari guhugurwa uko zarushaho gukora neza
Abahagarariye koperative n’abayobozi bazo bari guhugurwa uko zarushaho gukora neza

Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ishoramari n’ubucuruzi, Dukundimana Cassien, unafite amakoperative mu nshingano, avuga ko kuba hagiye gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga mu micungire yayo, bizabafasha kwihutisha akazi ko gucunga umutungo w’abanyamuryango bagize koperative.

Agira ati "Ikoranabuhanga rizadufasha guhuza amakuru ajyanye no kunoza imicungire y’umutungo, kugira ngo abanyamuryango ba Koperative babone uko bakurikirana imicungire y’umutungo wabo".

Ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Busasamana na we avuga ko kuba hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gukurikirana amakoperative, nta guca hirya no hino mu gufata ibyemezo kuko bizaba bicungwa n’inzego zitandukanye ziyafite mu nshingano.

Umuyobozi mu Ntara y'Amajyepfo yaganirije abitabiriye amahugurwa
Umuyobozi mu Ntara y’Amajyepfo yaganirije abitabiriye amahugurwa

Intara y’Amajyepfo irimo amakoperative asaga 2000, nyuma yo kuyabarura hakazamenyekana ibibazo ahura na byo, uko byakemuka hagendewe ku mpamvu zabyo, umushinga wa mbere wo kubarura amakoperative ukaba warageragerejwe mu Mujyi wa Kigali, hakaba hakurikiyeho Intara y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka