Amafaranga baherewe muri ‘Kataza na BK’ yabafashije kwagura ibikorwa no kwiteza imbere

Abagore bakorana na Banki ya Kigali (BK) barishimira ko amafaranga baherewe muri gahunda ya ‘Kataza na BK’ yabagiriye akamaro kanini, akabafasha kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere.

Abagore bakorana na BK barishimira ko amafaranga baherewe muri gahunda ya Kataza na BK bayaboneyemo umugisha akabafasha kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere
Abagore bakorana na BK barishimira ko amafaranga baherewe muri gahunda ya Kataza na BK bayaboneyemo umugisha akabafasha kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere

Kataza na BK, ni gahunda yatangiye muri Kamena 2024, hagamijwe gufasha abari n’abategarugori mu bikorwa byabo bitandukanye by’iterambere by’umwihariko ibifite aho bihuriye n’ubucuruzi.

Muri iyi gahunda, abari n’abategarugori bafashwa kubona inguzanyo igera kuri Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda ishobora kwishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri kandi bidasabye ko uyihabwa abanza gutanga ingwate, kuko harebwa gusa uko ubucuruzi bwe bukora.

Bamwe mu bagore by’umwihariko abamaze igihe bakorana na Banki ya Kigali muri gahunda zayo zitandukanye, bishimira ko amafaranga bahawe n’iyo banki bayaboneyemo umugisha kubera ko yabafashije kwagura ibikorwa byabo bakaba bageze ku rwego rwiza.

Umwe muri bo ni uwitwa Anita Mukamwezi, umucuruzi mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko amafaranga yahawe na BK yayaboneyemo umugisha, kuko yamufashije kugera ku bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Yagize ati “Natinyaga inguzanyo ku rwego ntashobora kubasobanurira, bavugaga inguzanyo nkumva cyamunara, nza kumenya amakuru ko muri BK haba amafaranga y’abagore adasaba ingwate, ayo mafaranga yarantinyuye ni yo yanshoboje gutangira kujya kurangura mu Bushinwa.”

Anita Mukamwezi avuga ko amafaranga yahawe na BK yayaboneyemo umugisha, kuko yamufashije kugera ku bikorwa bitandukanye by'iterambere.
Anita Mukamwezi avuga ko amafaranga yahawe na BK yayaboneyemo umugisha, kuko yamufashije kugera ku bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Arongera ati “Ayo mafaranga najyanye bwa mbere mu Bushinwa Imana yayahaye umugisha. Njya mvuga nti ubanza BK iduha amafaranga yabanje kuyasengera, kuko yavuyemo umugisha nubakamo inzu, ngura imodoka, ndatinyuka numva ubwoba nari mfite burimo burashira, noneho aya yaje na yo barayampaye ubu ndimo kwishyura neza kandi Imana iri mu ruhande rwanjye.”

Uwitwa Marie Thérèse Mukashyaka we avuga ko yahoraga yibaza uko azabona amafaranga bitewe n’uko akenshi iyo abantu bagitangira ubucuruzi nta ngwate abenshi baba bafite.

Ati “Naje kugira amahirwe numva ko muri BK amafaranga ahari, mbagana numva ko ari ibintu bisa nk’aho bigoye, ariko baje kumfasha, narabigerageje ubwa mbere mbona biremeye, Imana iramfasha mbona mbashije kwishyura, ndongera ngerageza bwa kabiri ubu ndimo kwishyura, ariko mu by’ukuri byaramfashije bigira aho binkura bigira n’aho bingeza.”

Gahunda ya Kataza na BK ishoboza umugore kubona inguzanyo ya Miliyoni 15 frw nta ngwate
Gahunda ya Kataza na BK ishoboza umugore kubona inguzanyo ya Miliyoni 15 frw nta ngwate

Uretse abamaze gukorana na BK, bagenzi babo batarakorana na yo basobanuriwe gahunda ya Kataza na BK, kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, bavuze ko babona ari igisubizo ku bibazo bituma abagore benshi batinya gusaba inguzanyo.

Rwiyemezamirimo witwa Chanette Mukamurenzi avuga ko inguzanyo ya Kataza na BK yagenewe abagore izabafasha cyane, kubera ko imbogamizi zose zituma badatinyuka banki bazikuyeho.

Ati “Ni inguzanyo itagira ingwate, twumvise ari amakuru meza, ni yo mpamvu twanihutiye kuza kumva ibyayo kandi twumvise byoroshye rwose. Iyo umugore afite inguzanyo bituma no mu bucuruzi bwe akora cyane, bikamukangurira gukora, kuzigama n’ibindi, nkaba niteze ko abagore bazakoresha aya mahirwe bazatera imbere nta kabuza.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi buto n’ubuciriritse muri BK, Darius Mukunzi, avuga ko iki ari igikorwa bakoze kugira ngo begere abari n’abategarugori, babafashe kuzamura ubucuruzi bwabo.

Basobanuriwe byinshi kuri gahunda ya Kataza na BK
Basobanuriwe byinshi kuri gahunda ya Kataza na BK

Ati “Tubaha inguzanyo igera kuri miliyoni 15 bakaba bashobora kuyishyura mu gihe kitarenze imyaka ibiri. Iyi nguzanyo igenewe abagore bose bakora ubucuruzi bumaze igihe kitari munsi y’umwaka. Ni inguzanyo ishobora gufasha ubucuruzi kuko idasaba ingwate.”

Iyo nguzanyo irimo gutangirwa ku mashami 16 ya BK, arimo ku cyicaro gikuru cya BK giherereye rwagati mu mujyi, ku ishami rishinzwe ubucuruzi mu nyubako ya CHIC (SME Centre), Gisozi, Giporoso, Gicumbi, Huye, Kicukiro, Kimironko, Kayonza, Kibungo (Ngoma), Nyagatare, Muhanga, Musanze, Remera na Rusizi.

Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali buvuga ko iyi gahunda izagenda yaguka, ku buryo izagera hose, nyuma ya Kigali ubukangurambaga kuri iyi gahunda bukazakomereza no mu bindi bice biri hanze ya Kigali.

Banyuzwe n'ibisobanuro bahawe kuri gahunda ya Kataza na BK
Banyuzwe n’ibisobanuro bahawe kuri gahunda ya Kataza na BK
Bishimira gukorana na BK
Bishimira gukorana na BK
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo cyanjye ndagirango mbaze niba ubaye ukora nshore nunguke Kandi ukabona ufite igishoro bidahagije mutamuguriza murakoze

Uwamariya Alphonsine yanditse ku itariki ya: 2-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka