Afurika ibereye ubucuruzi n’ishoramari- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA), ko igihe kigeze ngo bashore imari mu Rwanda no muri Afurika, kuko ubu uyu mugabane uberanye n’ishoramari ry’amahanga.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu Budage, aho yitabiriye iyi nama ihuza ibihugu 20 bikize ku isi, n’umugabane wa Afurika, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019.

Perezida Kagame yavuze ko kuba umugabane wa Afurika waratumiwe muri iyo nama, “bigaragaza uburyo Afurika yiteguye kwakira ishoramari, n’ahantu kure twabasha kugera”.

Iyi nama ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

Atanga urugero ku Budage, Perezida Kagame yagize ati “urugero, ubufatanye u Rwanda rufitanye na Volkswagen na Siemns, bugaragaza ihangana ry’ubukungu ndetse n’amavugurura yagiye akorwa mu koroshya ishoramari”.

Muri Kamena 2017, uruganda rw’Abadage ruzwi cyane mu gukora imodoka (volkswagen), rwatangiye guteranyiriza imodoka mu Rwanda, runatangiza gahunda yo gutwara abantu mu buryo bwiza, yiswe ‘Move’.

Mu Ukwakira uyu mwaka, Volkswagen na bwo yatangije bwa mbere ku mugabane wa Afurika, ikoreshwa ry’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi, aho kuba lisansi.

Perezida Kagame yagize ati “Abanyafurika bakeneye kubona byinshi biturutse mu Budage, Uburayi na G20 muri ubu bufatanye”.

Umukuru w’igihugu kandi yashimiye Chanceliere w’Ubudage, Angela Merkel, ku bw’ubuyobozi bwe, guverinoma n’abaturage b’Ubudage, ku bwo gutangiza ubu bufatanye n’ibihugu bya Afurika, bahuriza hamwe abayobozi, abacuruzi n’abashoramari.

Yagize ati “Nkuko twabivuze, u Rwanda ni igihugu gitoya, ariko gifite icyerekezo cyagutse. Muhawe ikaze rero. Murakoze cyane”.

Inama y’ibihugu 20 bikize ku isi (G20) n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, yatangijwe muri 2017, mu gihe u Budage bwari buyoboye ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku isi (G20).

Ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika ni byo byamaze kwinjira muri ubwo bufatanye, ari byo: Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Egypt, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, Rwanda, Senegal, Togo na Tunisia.

Gahunda z’inama y’uyu mwaka zatangijwe n’inama ku ishoramari, igomba kugaragarizwamo ibyagezweho kuva ibihugu 20 bikize ku isi byatangira gukorana n’umugabane wa Afurika.

Biteganyijweko, Chanceliere Angela Merkel w’Ubudage, aza kugirana inama n’abakuru b’ibihugu bifitanye ubufatanye n’Ubudage, bigira hamwe iby’ubufatanye na Afurika.

Mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bifitanye ubufatanye na G20, ishoramari ry’abanyamahanga ryageze kuri miliyari 21 z’amadolari ya Amerika, bivuze ko 46% by’ishoramari ryaturutse mu mahanga ryose ryaje muri Afurika.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2000 kugeza muri Nzeri 2019, Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rumaze kwandika imishinga 17 y’ishoramari ry’Abadage, ibarirwa agaciro ka miliyoni 257 z’amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AFRIKA ishatse yatera imbere.Ariko ntabwo bishoboka kubera ko Africa yitera ibibazo byinshi:Intambara,Corruption,etc...Gusa n’iyo isi yose yakira,ntabwo ibibazo by’ingutu byaba bivuyeho:Akarengane,Kwikunda,Ruswa,Ubusaza,Indwara,Urupfu,etc...Kubera ko abantu bananiwe gukuraho ibibazo isi yikoreye,Bible yerekana uburyo bizavaho,nubwo abantu batabyitayeho.Ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo buzaba buyobobowe na Yesu.Ndetse ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Niba utabizi,ibyo byanditse muli Bible yawe.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka