Abashoramari bo muri Nyaruguru beretswe amahirwe ari mu Karere kabo

Abashoramari bakomoka mu Karere ka Nyaruguru barakangurirwa gufata iya mbere bakabyaza umusaruro amahirwe ari muri aka karere kugira ngo karusheho gutera imbere.

Abavuka muri Nyaruguru, mu nama nyunguranabitekerezo ku ishoramari
Abavuka muri Nyaruguru, mu nama nyunguranabitekerezo ku ishoramari

Babisabwe n’ ubuyobozi bw’aka karere kuwa 14 Gashyantare 2020, mu nama nyunguranabitekerezo yabahurije i Kigali yiga ku iterambere rya Nyaruguru binyuze mu ishoramari.

Ni amahirwe ubuyobozi buvuga ko ashingiye ahanini ku miterere n’amateka byihariwe n’aka karere, kuba aka karere kazwiho kugira ubutaka bushaririye bukundwa n’icyayi, kongeraho ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ku bajya gusura i Kibeho n’ibyiza nyaburanga by’amateka y’igihugu nk’ibigabiro by’abami n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko hakenewe abashora imari muri ibyo bikorwa, cyane ko kugeza ubu batarabona igisubizo cy’aho bakirira abantu bakunze gusura Kibeho.

Agira ati “Icya mbere, dufite ubukerarugendo nyobokamana, ariko turacyafite ikibazo cy’ibikorwa remezo byo kwakira abantu, harimo amahoteli, amaresitora, aho abantu bashobora kurara, icyo tugifiteho ikibazo.

Abantu bashobora gushora imari mu bukerarugendo busanzwe, kuzana abantu gusura Kibeho, bagasura n’ibindi byiza nyaburanga”.

Uyu muyobozi Kandi avuga ko muri aka Karere hari andi mahirwe abantu bashobora gushoramo imari yabo.

Ati “Dufite amahirwe mu idhoramari mu bijyanye n’ingufu, dufite imigezi myinshi, abashaka gushora imari mu mashanyarazi tubahaye ikaze. Dufite ubutaka bunini buberanye n’ubuhinzi cyane cyane ubujyanye n’ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo icyayi n’ikawa, twifuza ko abantu amasambu yabo bayabyaza umusaruro”.

Abakomoka mu karere ka Nyaruguru batahatuye bavuga ko biteguye kuzamura aho bavuka bahashyira imishinga yo kuhateza imbere, cyane ko ngo ibikorwa remezo nk’imihanda bitari bihari bimaze kuhagera.

Muhawenimana Emamanuel, umwe muri bo ati “Nibaza ko byose byahuriranye, kuba Leta yarashyizemo imbaraga mu kuzamura ibikorwa remezo cyane cyane uriya muhanda uva Huye ujya Nyaruguru. Biriya byatumye abashoramari bashishikarira kujya gushora imari muri Nyaruguru, kuko urumva ahantu hatari itumanaho, hatari imihanda, hatari ibikorwa remezo, biragoye kujyayo”.

Remera Celestin na we ati “Nta mushoramari wari gutekereza kujya muri Nyaruguru. Yayitekereza aturutse hehe? Ariko kuba hari ubutaka butagatifu, ubu umushoramari wese arabibona ko hariya hantu hatangiye kugera kaburimbo. Nimara kuhagera abantu bazaharwanira”.

Akarere ka Nyaruguru kagizwe n’imirenge 14 n’abibumbiye mu wiswe uwa 15 ugizwe n’abahavuka batahatuye.

Mu Murenge wa Kibeho ahakunze kwitwa ku Butaka Butagatifu, buri mwaka bwakira abavuye imihanda yose basaga ibihumbi 300 baza kuhasura no kuhasengera.

Akarere ka Nyaruguru ni akarere gafite inganda eshatu zitunganya icyayi, kingana na toni zisaga ibihumbi bine buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka