Abashoramari bato bitabiriye kugura impapuro mpeshamwenda ku kigero cya 212%
Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD), yagaragaje ko impapuro mpeshamwenda ziheruka gushyirwa hanze zitabiriwe kugurwa n’abashoramari bato ku kigero kiri hejuru y’icyari giteganyijwe kuko zaguzwe ku kigero cya 212%.

Ishoramari rito rishoboka ryari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, aho BRD yari yashyize imbaraga mu gushishikariza abashoramari bato n’abantu ku giti cyabo, kwitabira kuzigura.
Hifashishijwe ikoranabuhanga, BRD yabashije kugera kuri iyi ntego, aho abashoramari bato bitabiriye.
Ibi byatumye muri rusange izi mpapuro zitabirwa n’abashoramari ku kigero kirenze icyari gikenewe, aho zageze kuri miliyari 39.05 z’amafaranga y’u Rwanda muri miliyari 30 zari zikenewe, bivuze ko ubwitabire bwari buhagaze ku 130.2%.
Kwitabira kugura izo mpapuro ku kigero kiri hejuru, byatumye BRD ibasha gufatirana aya mahirwe, yemera kwakira amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 3.5 ku yo yari yateganyije, bisobanuye ko yakiriye angana na miliyari 33.5 muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, avuga ko ubwo bwitabire butuma barushaho kugira imbaraga zo gushaka ibisubizo bituma babona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’Igihugu.
Abakoresheje amafaranga y’u Rwanda bagura izi mpapuro bazungukirwa 12.9% buri mwaka, mu gihe cy’imyaka irindwi.
Ohereza igitekerezo
|