Abashoramari b’Abanyarwanda bashishikarijwe kubyaza umusaruro isoko ry’ibihugu bigize ‘La Francophonie’

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo, yasabye abashoramari b’Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’Abanyamakuru ubwo yari mu nama ya ‘La Francophonie’ ivuga ku bukungu n’ubucuruzi mu bihugu bigize uwo muryango, inama yabereye mu Rwanda guhera tariki 11 -13 Nyakanga 2022.

Abahagarariye sosiyete n’ibigo by’ubucuruzi bisaga 100 baturuka mu bihugu 25 bivuga Igifaransa, bari mu Rwanda, aho baje guhura n’abashoramari bagera kuri 250 bo mu Rwanda, kugira ngo barebe ibyo bashobora gukorana mu rwego rw’ishoramari.

Abayobozi baturuka muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse n’abaturuka mu rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), basobanuriye abo bashoramari baje mu nama, ingamba zitandukanye zashyizweho mu rwego rwo korohereza ishoramari mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata, yatangaje ko hari sosiyete zimwe zamaze kugaragaza ko zifuza gukorera ishoramari mu Rwanda, hakaba hari n’amasezerano yo mu rwego rw’ishoramari ateganyijwe gusinywa muri iyo nama.

Yagize ati “Binyuze mu mikoranire ya hafi tugirana n’umuryango OIF, tuzakomeza gukurikirana ibiganiro bitandukanye byabayeho, nyuma tuborohereze binyuze muri politiki zishobora gushyirwaho mu bihugu bitandukanye”.

Louise Mushikiwabo yagize ati "Ibihugu bikoresha Igifaransa birakora ishoramari, ariko ntibihagije, ni yo mpamvu dushyiraho inama nk’izi zigamije gishishikariza abantu bakora ‘business’ gushora imari yabo bakabyaza umusaruro ayo mahirwe. Turashaka kuva hano tubonye ubufatanye butandukanye mu bya ‘business’ bikava mu magambo bikajya mu bikorwa”.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka