Abarema isoko rya Vunga ntibemeranya na RFTC ku ihagarikwa rya Twegerane

Abaturage barema isoko rya Vunga, riherereye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, ngo babangamiwe n’icyemezo cyafashwe cyo guhagarika imodoka za Twegerane (akenshi zo mu bwoko bwa Hiace), aho bavuga ko ingendo zabo zitagikorwa neza.

Iyo imodoka ije bava ku mirongo bakarwanira kwinjira abintegenke bakihungira
Iyo imodoka ije bava ku mirongo bakarwanira kwinjira abintegenke bakihungira

Abo Kigali Today yasanze mu isoko rya Vunga, ubwo bari ku mirongo miremire bategereje imodoka zibacyura, barinubira uburyo bataha amajoro bakemeza ko umubare wa coasters bahawe udahagije.

Ntibyari byoroshye kwinjira mu modoka cyane cyane kubanyantege nke, kuko ubwo imodoka yabaga ije hinjiraga ufite imbaraga, abasaza n’abakecuru bagasigara mu rujijo.

Umusaza witwa Nzabarinda Anastase yagize ati “Badutegeka kujya ku mirongo ariko imodoka yaza, twe abafite intege nke tukaburizwamo, ubu nshobora no kurara mu nzira kubera kubura imodoka.

Akomeza agira ati “Hano habaga za Twegerane zikadufasha, ugasanga turagendera ku gihe kubera ko zabaga zihagije, ariko aho bazihagarikiye bazana coasters, ngizi ingaruka dukomeje guhura nazo”.

Ikindi abaturage binubira, ni uko imodoka bahawe za coasters zitabemerera gutwara imisigo, mu gihe abakoresha uwo muhanda hafi ya bose baba bitwaje imizigo y’ibicuruzwa bajyanye ku isoko, abandi bajya cyangwa bava guhaha.

Bavuga ko kuba batabonera imodoka ku gihe bibagiraho ingaruka mu kazi kabo
Bavuga ko kuba batabonera imodoka ku gihe bibagiraho ingaruka mu kazi kabo

Niho abo baturage bahera bavuga ko babangamiwe no kuba badafite imodoka zibatwara n’imizigo yabo, bagasaba ko Twegerane zakomorerwa, ibikorwa byabo bigakomeza.

Umubyeyi witwa Twasaba wo mu Byangabo ukorera ubucuruzi mu isoko rya Vunga agira ati “Reba nawe isoko ryaremuye kare, tumaze amasaha atatu ku mirongo, ntituzi uko tuva hano kuko izi coasters uretse no kuba zidahagije, ntizemera kudutwara nkatwe abafite imizigo.

Ubu sinzi uburyo mva hano, niba badashaka kujya badutwara n’imizigo yacu, batuzanire Twegerane zacu zaduhaga serivise nziza”.

Gahamanyi Jean Damascene ati “Ibi biraturambiye byo kuturaza mu nzira. Ni gute umuntu yamara amasaha atatu ku murongo?, ni gute bakwanga gutwara umuntu uvuye guhaha ngo afite imizigo? ibi turabirambiwe”.

Nubwo abo baturage binubira ihagarikwa rya Twegerane, Ubuyobozi bw’Impuzamakoperative atwara abagenzi mu Rwanda (RFTC), buvuga ko kuba barahawe Coasters zisimbura Twegerane, ari uburyo bwiza abaturage bashyiriweho mu kubafasha mu ngendo no kurwanya akajagari.

Col Dodo Twahirwa, Umuyobozi w’icyo kigo, avuga ko Twegerane zakoraga muri uwo muhanda zabaga zitagira ibyangomba bisabwa, aho zakoraga mu kajagari gashobora guteza abagenzi ibibazo.

Avuga ko Coasters esheshatu abagenzi bakoresha uwo muhanda bahawe zisanga Twegerane ebyiri zakoraga zujuje ibyangombwa zihagije ku baturage bakora ingendo bajya mu isoko rya Vunga.

Ku bijyanye no gutwara imizigo Col Dodo Twahirwa, avuga ko bagiye gukemura icyo kibazo bitarenze mu kwezi kwa Gicurasi 2019.

Ati “Ikibazo kiri mu isoko rya Vunga, si ikibazo cyo kubura imodoka zitwara abagenzi, ikibazo ni icy’imizigo y’abagenzi uburyo igenda, icyo kibazo turakizi tugiye kugikemura kuko mu kwezi kwa gatanu kurangira twabagejejeho bisi ebyiri nini zifite aho batwara imizigo n’abagenzi”.

Avuga ko mu gihe bahawe bisi ebyiri imwe itwara toni eshanu bizaba igisubizo mu gihe izo modoka zitwaye toni 10 icyarimwe zigakora inshuro eshanu.

Ati “Nta muturage uzasigarana ikibazo cy’imizigo, ikibazo cyaje gitewe n’amabwiziza y’ikigo ngenzuramikorere, mu mabwiriza asanzwe ntabwo utwara imizigo n’abantu.

Avuga ko kuko hariya ari mu cyaro, abaturage bahaha bakaba banafite uburenganzira bwo gurwara ibihahwa byabo.

avuga ko bagiye kkuganira na RURA maze hagashakwa uburyo abaturage bagenda bisanzuye kandi bafite ibicuruzwa n’ibihahwa byabo”.

Kuva mu mujyi wa Musanze kugera mu isoko rya Vunga ni ahantu imodoka ikoresha iminota iri hagati ya 40 na 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka