Abanyarwanda n’impunzi z’Abanyekongo bujuje uruganda rufite agaciro ka Miliyoni 210 Frw
Koperative Duhuze Imbaraga Gatsibo, ihuriyemo impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Nyabiheke iherereye muri ako Karere hamwe n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, yujuje uruganda rufite agaciro ka Miliyoni 210 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni koperative yatangiye mu 2023, iherereye mu Karere ka Gatsibo, ikaba igizwe n’abanyamuryango 446 barimo impunzi 222 n’Abanyarwanda 224, bakora imirimo y’ubuhinzi bw’ibigori na Soya, bahinga ku buso bwa hegitari 25 ziri mu gishanga cya Rucumbo.
Abanyamuryango bayo bavuga ko mbere yo kwibumbira muri koperative, batari baziranye kandi baturanye, kuko bamwe bari batuye mu nkambi n’abandi bayituriye, ariko nyuma yo kwishyira hamwe bikaba byarazamuye imibanire hagati yabo, binabagurira ibitekerezo mu gukora no kwiteza imbere, bitewe no guhuza ibitekerezo.
Impunzi z’Abanyekongo zigize iyo Koperative zivuga ko kwibumbira hamwe n’Abanyarwanda bungukiyemo ubumenyi burimo kumenya guhinga kijyambere.
Susan Nyakundwa ni umunyamuryango wa koperative umaze imyaka 18 mu nkambi ya Nyabiheke. Avuga ko kuba barahurijwe muri koperative n’Abanyarwanda, byatumye bava mu bwigunge kuko hari igihe batabonaga uko bahura n’abandi batari impunzi.
Ati “Ikindi ni uko hari icyo byagiye bitwunganiraho mu mibereho yacu nk’impunzi, tunashimira Leta y’u Rwanda yabonye ko natwe tugomba gukora, tukabona icyo dukora, ubu ahubwo ubutaka bukaba ari bwo butangiye kutubana buto. Ubu hari amafaranga tubona, tukagira ayo dushyira mu itsinda, bigatuma twiteza imbere mu matsinda. Abanyarwanda hari icyo twabigiyeho, tubaboneraho ubumenyi bwo guhinga, kuko uko twahingaga muri Congo, ntitwakoreshaga ifumbire, twarahingaga gusa tugatera, guhinga kijyambere twabyigiye hano.”
Kayitare Shema na we ni impunzi yageze i Nyabiheke mu 2008, aturutse i Masisi muri RDC. Avuga ko mbere bari babayeho mu bwigunge bwatumaga badatekereza mu buryo bwagutse.
Ati “Ariko nyuma y’aho tugiriye muri iyi koperative twungutse inshuti z’abaturanyi b’Abanyarwanda, tugenda tubungukiraho ubumenyi butandukanye. Ntitwari tuzi guhinga ku buso buto ngo tubutunganye, no guhinga neza bya kijyambere ntabyo twari tuzi, ariko ibyo byose twarabyungutse, tubikesha Leta yabigizemo uruhare, ifatanyije n’umuterankunga HCR.” Ubu ngubu dufite ubumenyi bwo gutunganya ubutaka, tukamenya guhinga ku murongo, guhuza ubutaka, tukamenya imbuto nziza, gutunganya umusaruro. Ibyo byose tubikesha Leta yabigizemo uruhare.”
Umuyobozi w’iyo koperative, Samuel Nsanzabahizi, avuga ko mu gihe cy’imyaka itatu bagiye kumara bibumbiye hamwe, bageze ku musaruro wa toni 140 z’ibigori, bavuye kuri toni 80 batangiriyeho.
Ati “Nubwo itamaze igihe kinini, ariko ni koperative ihagaze neza, ikataje mu rugendo rw’iterambere, kuko hari ibikorwa byinshi tumaze kugeraho, twumva dushaka gukomeza kandi kurushaho, ku buryo mu minsi iri imbere umunyamuryango wa koperative azaba ahagaze neza, nibura umwaka uzajya ushira tukagira icyo tumugenera kandi cyavuye mu musaruro wa koperative.”
Yungamo ati “Tumaze kubaka uruganda rufite ubushobozi bwo kuzajya rutunganya toni eshanu z’ibigori ku munsi. Navuga ko imirimo yarwo igeze nko kuri 90%, kuko hamaze kugeramo imashini, inyubako yararangiye, ikintu gisa nkaho ari imbogamizi ni umuriro utarahagera. Ni uruganda ruzaba ruhagaze Miliyoni 210frw.”
Biteganyijwe ko uru ruganda rwazatangira gukora muri Mata, mu gihe imirimo yo kuhageza umuriro w’amashanyarazi yaramuka igenze neza.
Ibikorwa byose bya Koperative Duhuze Imbaraga Gatsibo, bihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 500.
Leta y’u Rwanda yahisemo kudaheza impunzi muri gahunda zirimo ubuzima, uburezi, guhabwa ibyangombwa by’indangamuntu, imari hamwe n’imirimo ibyara inyungu.
Uko kudaheza impunzi, bituma umubare w’izigira ubushobozi bwo kwigira no kwitunga wiyongera, bikongera ubudahangarwa bw’ubukungu, bigateza imbere imibanire myiza no gusabana kw’impunzi n’Abanyarwanda bazakiriye.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’impunzi muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Gonzague Karagire, avuga ko bafite ibikorwa binyuranye bigamije gutuma impunzi zisanga mu buzima bw’Igihugu.
Ati “Icy’ingenzi muri byose ni uko impunzi tuzifata nk’uko dufata n’Abanyarwanda baturiye inkambi mu gihe bakeneye serivisi, ahari amahirwe bagomba kubona, ari impunzi ari n’abaturage baturiye inkambi, byose babigireho uburenganzira.”
Inkambi ya Nyabiheke icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi icumi, zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|