Abanyarutsiro baruhutse kujya kugura lisansi mu tundi turere

Abatunze ibinyabiziga mu Karere ka Rutsiro bakiriye neza inkuru ya sitasiyo ya lisansi yahatangijwe kuko baruhutse umutwaro wo kujya kuyishaka mu Turere twa Karongi na Rubavu.

Abakoresha umuhanda Rubavu-Karongi ntibabonaga aho banywera lisansi ibashiriyeho mu nzira
Abakoresha umuhanda Rubavu-Karongi ntibabonaga aho banywera lisansi ibashiriyeho mu nzira

Ni inkuru itagize icyo ivuga ku badatuye muri aka Karere kuko batazi imvune n’igihombo byageraga ku batunze ibinyabiziga mu Karere ka Rutsiro, basabwaga gukoresha amafaranga atari make bajya gushaka lisansi ndetse bikabatwara n’umwanya.

Kigali Today yaganiriye n’umuyobozi w’Akarere, Ayinkamiye Emerance, avuga ko buri gihe byamusabaga amafaranga atari munsi y’ibihumbi 15 byo kujya kunywa lisansi azakoresha ari mu kazi.

Agira ati “Tuvuye i Congo Nil tujya kunywa i Rubengera bidusaba ibirometero 16, niba nkoresha igice cya litiro ku kilometero urumva kugenda no kugaruka binsaba ibirometero 32, binsaba agera ku bihumbi 16 kugira ngo nshobore kunywa lisansi nshaka”.

Ayinkamiye avuga ko iyo udafite umushoferi ugutwarira imodoka kugira ngo ushobore kubona iyo lisansi bigusaba kubona umwanya wagombye kuba wakoresha ibindi.

Ati “Cyari igihombo gikomeye ku batuye Akarere kacu kuko gukenera lisansi ukajya kuyizana mu kandi karere habagamo guhomba amafaranga n’igihe ugomba gukoresha”.

Akomeza avuga ko kutagira iguriro rya lisansi bituma haboneka magendu yayo, kuko hari abayigura bakayicuruza mu ngo kandi bishobora gutera impanuka n’ibindi bibazo.

Ndayisenga Eustache, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura. Avuga ko kugira ngo abone lisansi yagombaga guteganya ibihumbi 20.

Ati “Bitewe n’iyo nshaka kugura, nongeraho lisansi y’ibihumbi 20 nzakoresha kugenda no kugaruka, ni igihombo gikomeye ku bari kure y’umuhanda wa kaburimbo”.

Akarere ka Rutsiro gakize ku buhinzi n’ubworozi n’ubukerarugendo ariko ibikorwa remezo biracyari bikeya, mu gihe harimo abavuga ko babuze aho bashora imari.

Icyizihiza Alda ni umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, we avuga ko akoresha ibirometero 22 kugira ngo ashobore kugera ku Karere.

Ati “Njye nahisemo kugura imodoka ntoya itanywa kuko kubona lisansi byajya bingora. Ibaze kuba nkora ibirometero 22 kuva Rusebeya ngera ku Karere, iyo nongeyeho kujya kugura lisansi i Rubengera usanga ngejeje mu birometero 40, kugenda no kugaruka urumva ko bitakoroha”.

Kuva tariki ya 8 Mata 2020, Akarere ka Rutsiro kabonye sitasiyo yitwa O.I.C ya Rwiyemezamirimo Nzabonimpa Oscar, iherereye mu Murenge wa Kivumu izajya ifasha abakoresha ibinyabiziga muri aka Karere kubona lissansi batagombye gukora urugendo rurerure.

Sitasiyo ya lisansi yuzuye mu Karere ka Rutsiro
Sitasiyo ya lisansi yuzuye mu Karere ka Rutsiro

Nzabonimpa Oscar yabwiye Kigali Today ko gushyiraho sitatiyo ari ugushimira Perezida Paul Kagame watekereje Abanyarutsiro akabaha umuhanda wa kaburimbo.

Agira ati “Kuva Repubulika ya mbere n’iyakabiri zabaho ntibari badutekereje kandi ni ko twakoraga ingendo zijya Kibuye na Gisenyi. Ubu rero twabonye umuhanda twahawe na Perezida Kagame, kumushimira dushyiraho ibikorwa remezo bituma umuhanda ukoreshwa neza”.

Nzabonimpa avuga ko abonye ubushobozi yashyira izindi ku muhanda uhuza Rubavu na Karongi kuko zikenewe, agahamagarira n’abandi bikorera kubyaza umusaruro umuhanda bahawe.

Ati “Si sitasiyo ya lisansi ikenewe gusa kuko hari byinshi bibura kuri uyu muhanda w’ubukerargendo. Ndahamagarira abikorera kugana mu Karere ka Rutsiro”.

Nzabonimpa avuga ko kubura ibikorwa remezo mu Karere ari intandaro y’ubukene buboneka mu Karere ka Rutsiro.

Agira ati “Rutsiro ifite amahirwe menshi mu buhinzi, mu bworozi, mu bukerarugendo n’amabuye y’agaciro ariko nureba imibare y’abafite ubukene n’imirire mibi y’abana, usanga Rutsiro iza imbere kubera amahirwe ahari atabyazwa umusaruro ngo abaturage na bo babone imirimo n’amafaranga babeho neza”.

Kuva mu Mujyi wa Gisenyi kugera i Rubengera mu Karere ka Karongi, habonekamo ibilometero bibarirwa mu ijana kandi abakoresha ibinyabiziga bakaba batashoboraga kubona aho bagura lisansi uretse gukura mu majerekani bakayitwaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye, avuga ko Rutsiro ikize ku mabuye y’agaciro kandi akeneye gucukurwa bijyanye n’uburyo bugezweho, akavuga ko habarizwa uruganda rw’icyari rumwe nyamara ubutaka bwaho bubereye guhingwa icyayi n’ikawa.

Akomeza avuga ko abikorera bagombye kurambagiza aka Karere gafite ubuso bunini bukora ku mazi ariko bukaba bubarizwamo hoteli ebyiri zikora ku mazi n’indi imwe ku muhanda wa kaburimbo, mu gihe gafite ishyamba rya Gishwati ryagizwe pariki hamwe n’ubworozi bw’isambaza n’amafi bwagombye gutezwa imbere.

Akarere gakora ku Kiyaga cya Kivu ku kigero cya 25%, kakabarizwaho amashyamba y’amaterano ku buso bwa hegitari 10,395, amashyamba ya cyimeza arimo Gishwati na Mukura yiyongeraho inzira z’ubukerarugendo zizwi nka ‘Congo Nil’ trail na ‘Rutsiro Riverside trail’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira umubyeyi wacu,ese ntabwo nzabonimpa Oscar yakubakisha iyindi station ukomeje uwo muhanda ugana I kongonile ahitwa mu Gisiza,ibikorwa remezo bigajomeza kwiyingera,murakoze.

Alphinsine umwari yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

Ibi wabibeshya abatazi mû Rutsiro nonese mayor yava i Congo-Nil akajya kunywa essence ku kivumu ahari iyo sitasiyo wava Mukura na Ruebeya ukajya ku Kivumu

Christophe yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka