Abanya-Turukiya bagiye gushora imari mu bukerarugendo bw’u Rwanda

Urwego rw’ubukerarugendo n’ibijyanye no kwakira abantu, rushobora kuba rugiye kubona andi maboko, nyuma y’uko abashoramari bo muri Turkey bibumbiye mu kitwa ‘Turkish Doğuş Group’, bagaragaje ko bifuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Mytha Hotel y'abo bashoramari
Mytha Hotel y’abo bashoramari

Ibiganiro bijyanye n’ishoramari hagati y’abayobozi ba ‘Doğuş Group’ na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente na Clare Akamanzi, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), byebereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku itariki 13 Nzeri 2022.

‘Doğuş Group’ ifite Hoteli zigera kuri 20 ndetse na za Resitora zisaga 200 hirya no hino ku Isi. Ni yo ifite Hoteli yitwa ‘Mytha Hotel Anthology’ na ‘D-Hotels & Resorts’, ayo yombi akaba ari amazina azwi cyane mu rwego rw’amahoteli ku Isi yose.

Ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, Ubwo bari bamaze kuganira na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente, Ferit F. Sahenk, Umuyobozi mukuru wa Dogus Group yagize ati, “Dukunda abaturage b’u Rwanda. Igihugu gifite ubuyobozi bureba kure, ni ibintu bishimishije cyane. Twatembereye mu bice byinshi by’Igihugu, hanyuma dukunda ibyo u Rwanda ruhishiye Isi mu bijyanye n’abamahoteli n’ubukerarugendo”.

Ferit F. Sahenk ati, “Turi umuryango munini uzwi mu rwego rw’amahoteli meza ku Isi. Dufite za resitora muri Amerika, u Burayi, u Burasirazuba bwo hagati, Aziya n’ahandi. U Rwanda ruzaba ahantu heza ho gutemberera ku rwego rw’Isi mu myaka izaza”.

Abashoramari bo muri Turukiya baganira na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Abashoramari bo muri Turukiya baganira na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Sahenk na bagenzi be, babanje kuza gusura u Rwanda muri Werurwe 2022, aho bari baje kureba ibintu bitandukanye bashoramo imari, harimo ibijyanye n’amahoteli ndetse no kubaka inzu zo guturamo ‘real estate’, icyo gihe banahuye na Perezida Paul Kagame.

Doğuş Group ikoresha abakozi basaga 35.000 igatanga serivisi ku bakiriya basaga miliyoni eshanu. Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’Igihugu, abo bashoramari batangaje ko bafite gahunda yo kubaka Hoteli muri Kigali, indi mu Karere ka Musanze ndetse n’indi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Sahenk yagize ati “Turashaka no gushora imari mu bindi bintu bitandukanye, harimo ibya banki, iby’itumanaho ndetse n’iby’ikoranabuhanga”.

Ati “Dutekereza ko urubyiruko ari rwo rukora neza mu rwego rw’amahoteli, tuzabigisha mu myaka iri imbere, aho tuzajya dutoranyamo bamwe tukabajyana muri Turkey mu mahugurwa.”

Clare Akamanzi yagize ati “Iyi ni inshuro ya kane baje mu Rwanda, kandi ibyo bigaragaza ko bashaka gushora imari koko. Ni abantu bashoboye cyane mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ariko no mu bijyanye no kubaka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka