Abantu barakangurirwa gushora imari mu kigega RNIT-Iterambere Fund

Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere ibigega by’umugabane ku ishoramari, Rwanda (RNIT), kirakangurira abantu kwizigamira bashora imari mu kigega RNIT Iterambere Fund.

Andre Gashugi umuyobozi mukuru wa RNIT Ltd
Andre Gashugi umuyobozi mukuru wa RNIT Ltd

Tariki 14 Ugushyingo 2016 nibwo ibyo byatangajwe ubwo hamurikwaga raporo y’ibyavuye mu igurisha rya mbere ry’imigabane muri icyo kigega no kwitegura igurisha rya kabiri.

Icyo kigega cyatangijwe mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kuzigama, hashyirwaho uburyo bw’ishoramari bunogeye abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye.

Umuntu ufite ibihumbi 2000RWf nawe ashobora kugura imigabane mu kigega RNIT Iterambere Fund. Umugabane umwe watangiye ugura 100RWf ariko ubu ugeze ku 100.92RWf.

Andre Gashugi, umuyobozi mukuru wa RNIT asobanura ko mu igurisha rya mbere ry’imigabane mu kigega “Iterambere Fund” bakusanyije miliyari 1 na miliyoni 46, ibihumbi 092 n’amafaranga 986RWf.

Akomeza avuga ko abantu bashoboye kuza muri icyo kigega (abashoramari) ari 920. Ibyo ngo biratanga icyizere cy’uko abantu bagiyemo bafite intego y’ishoramari no kwizigamira by’igihe kirekire.

Agira ati “Turakangurira abantu bose, n’abandi bantu bose bashaka gushora imari mu kigega ko batangira bakizigamira, banashora imari mu kigega.”

Akomeza avuga ko uwaguze imigabane mu kigenga RNIT Iterambere Fund ashobora gusubizwa amafaranga ye mu gihe ayakeneye mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa cyaba gishize ayashyizemo.

Ikindi kandi ngo inyungu y’ayo mafaranga iraboneka bitewe n’uko ifaranga rihagaze ku isoko.

Abayobozi ba RNIT mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi ba RNIT mu kiganiro n’abanyamakuru

Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, yashyizeho ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere ibigega by’umugabane ku ishoramari, Rwanda National Investment Trust Ltd (RNIT).

Ni ikigo cyatangijwe ku mugaragaro tariki ya 12 Nyakanga 2016 na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi hamwe na minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete.

RNIT yahise itangiza ikigega cya mbere cyitwa “Iterambere Fun” cyashyizweho mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwizigamira.

Ubuyobozi bw’icyo kigega buravuga ko mu mezi atatu kimaze, aho kigeze hashimishije; nkuko Jonathan Gatera, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri RNIT abisobanura.

Agira ati “Kugeza ubungubu twishimiye intera tumaze kugeraho, kubera ko kuva iki kigega cyatangizwa, hari abantu benshi bacyitabiriye. Hari abantu ku giti cyabo, hari ibigo by’ishoramari.

Ariko icyizere biduha ni uko kugeza ubungubu Abanyarwanda bamaze kumva agaciro ko kwizigamira.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ugushyingi 2015, ubwo hatangira igurisha rya kabiri ry’imigabane, agaciro k’umugabane kaza kuba kari ku 100.92RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Muraho,twakurikiranye ibya rnit turishima,tuganira na bamwe bo muri rnit,baduha numéro ya compte yo muri Unguka Bank.Twarabikije kur’ iyo compte ariko nanubu,nta gisubizo ngo tumenye niba mwaratwemeye nka member.Murakoze ku gisubizo.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Nagirango mumfashe kubona PHONE contact ya RNIT

Florence ayingeneye yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Hello!
Mwamfasha kubona numero ya reception cg customer care ya RNIT? MURAKOZE’

Florence ayingeneye yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Iki kigega Nikiza ariko mudusobanurire neza mutubwire uwifuza kwizigamirami icyo asabwa naho yabasanga

NYIRAHABIMANA egidie yanditse ku itariki ya: 1-10-2019  →  Musubize

Ndabona ibi ari ibintu byiza cyane pe, ndagira ngo mugire amakuru yisumbuye mumpa kugira ngo ndusheho gusobanukirwa neza ; Ese iki kigega gifite gufasha umuntu utagira akazi bitewe n’ikigeri cy’amafaranga yizigamyemo kikaba cyamuha inyungu ya buri kwezi ku buryo yamubera umushahara, nanone kandi ese mutanga inyungu mu gihe kingana iki, iyo nyungu ni iy’angahe ku ijana.

Hakizimana Jean Pierre Richard yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

ko nabikije nkaba narabuze borderau frs nayabona gute?murakoze

s.maurice yanditse ku itariki ya: 17-07-2017  →  Musubize

mwaramutse kumuntu ugitangira kugura imigabane mwamwizeza gute ko azunguka

Nshimiyimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Mwaramutse bwana muyobozi ndifuza kumenya imigabane naba mfite mukigega. RNIT iterambere fund murakoze.

Ntawurikura Landouard yanditse ku itariki ya: 30-01-2017  →  Musubize

Amakuru gusa ntahagije, ibintu nk’ibi bijye byamamazwa mu binyamakuru byinshi no ku byapa hirya no hino mu gihugu harimo no mu byro.

Cyocyere yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Iby’iki kigega ndabona ari byiza , ibisobanuro nsomye ntabwo bimpagije nkaba nasabaga ko mwatubwira aho mukorera tukahabasanga . Mirakoze.

Musabimana yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka