Abaminisitiri b’u Rwanda mu ngendo zo kureshya abashoramari

Abaminisitiri n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda bari mu ngendo zitezweho kuzanira u Rwanda ishoramari rishya rizarushaho kuzamura ubukungu bw’igihugu gishaka kuba cyavuye ku irisiti y’ibihugu bikennye mu 2030.

Mu ruzinduko barimo i Budapest muri Hongiriya, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n’abikorera ndetse n’abashoramari bo muri icyo Gihugu babagaragariza ishusho y’u Rwanda nk’ahantu heza hari amahirwe y’ishoramari.

Minisitiri Mukazayire yitabiriye umuhango wo gutangiza irushanwa ryo gusiganwa ku magare ’Tour de Hongrie’ ndetse aboneraho no gutumira abayobozi b’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri icyo Gihugu kuzitabira shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera i Kigali muri Nzeri 2025.

Yavuze ko abazitabira shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda, bazishimira ibyiza byinshi birimo no kwihera amaso iryo siganwa ry’umukino w’amagare, umuco gakondo w’u Rwanda, ibyiza nyaburanga bitatse Igihugu no kugira ubunararibonye ku mwihariko w’u Rwanda wo kwakira neza abashyitsi.

Minisitiri Mukazayire yasuye kandi ahakinirwa umukino wo gusiganwa ku tumodoka duto ’Formula 1’ ndetse agirana ibiganiro n’abayobozi b’ingaga z’abikorera abagaragariza amahirwe u Rwanda rufite mu ishoramari.

Na none kandi, binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB, u Rwanda na Mauritania byasinyanye amasezerano agamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ishoramari.

Ni amasezerano yasinywe n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika ndetse na Aïssata Lam, Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari muri Mauritania, ku ruhande rw’Inama Nyafurika y’abayobozi bakuru b’ibigo byigenga, Africa CEO Forum, i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego nawe yavuze ko hakenewe byihutirwa ko ibihugu bishyira imbaraga mu kubaka inganda za Siporo zibyarira inyungu Abanyafurika ndetse ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gufatanya n’uwo ariwe wese kugira ngo bigerweho.

Minisitiri Rwego yabigarutseho ubwo yitabiraga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro "Conakry Sport Expo 2025", iserukiramuco rya mbere ry’umwuga rigamije guteza imbere Siporo n’ubucuruzi buyiherekeza, aho u Rwanda ari umushyitsi w’icyubahiro.

Hagati aho, Minisitiri Nduhungirehe yatanze ikiganiro mu Ishuri Rikuru ryigisha ibya dipolomasi (Hungarian Diplomatic Academy), aho yagarutse kuri Politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje urugendo rwaganishije u Rwanda ku mpinduka rufite uyu munsi zishingiye ku nkingi z’ingenzi zirimo politiki y’ububanyi n’amahanga, umutekano, kubungabunga amahoro, diplomasi ishingiye ku guteza imbere ubukungu, kwishyira hamwe n’ibihugu byo mu karere n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka