Video: Abakorera muri CHIC baravuga ko yababereye nk’umubyeyi

Abacuruzi bakorera mu nyubako ya Champion Investment Corporation (CHIC), mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko ubuyobozi bw’iyi nyubako bwababereye nk’umubyeyi, kuko ubu bakora ubucuruzi bwabo mu mutekano kandi batangiye kubona abakiriya.

Babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nzeri 2019, muri gahunda y’ubusabane bwabahuje ngo bamenyane kandi barusheho kumenyekanisha ibyo bakora.

Mu myaka hafi itatu ishize inyubako ya CHIC itangiye gucururizwamo, abayikoreramo ubucuruzi bavuga ko kuhakorera byarushijeho kwagura ubucuruzi bwabo. Ni abacuruzi biganjemo abahoze bacuruzira rwagati mu mujyi, ahitwa muri ‘Quartier Mateus’.

Nyirarukundo Julienne bakunda kwita Mummy, ni umwe mu bahacururiza serivisi z’ibiribwa n’ibinyobwa. Avuga ko kuva yatangira gukorera muri CHIC yarushijeho kwagura ubucuruzi bwe, ku buryo avuga ko bwikubye inshuro zirenga ebyiri.

Bishimiye imyaka itatu ishize iyi nyubako itangiye gukorerwamo
Bishimiye imyaka itatu ishize iyi nyubako itangiye gukorerwamo

Agira ati “Mu by’ukuri hano haruta aho nakoreraga. Hano kubera ko ari mu mujyi hagati, no kuba byonyine hakoreramo abantu benshi abakiriya bariyongereye. Nk’ubu urugero nashoboye kubona imodoka ngendamo kandi mbere narategaga”.

Aba bacuruzi bavuga ko kuba iyi nyubako ikoreramo abantu benshi kandi bacuruza ibintu binyuranye ari amahirwe, kuko bituma ubwabo bahahirana bitabagoye.

Umuyobozi w’inyubako ya CHIC Olivier Mazimpaka, avuga ko mu ntangiriro byabanje kugorana ko iyi nyubako ibona abayigana, kuko abenshi batinyaga gukorera ahantu hafunze, kandi bari baramenyereye gukorera ahantu hafunguye.

Mazimpaka avuga ko gahoro gahoro izo mbogamizi zagiye zivaho, bitewe n’abacuruzi batinyutse bakagana iyi nyubako, bakaza no gutinyura bagenzi babo.

Avuga ko gucururiza muri iyi nyubako bifite inyungu nyinshi, ariko ko cyane cyane abahacururiza baba bafite umutekano usesuye.

Olivier Mazimpaka umuyobozi w'inyubako ya CHIC
Olivier Mazimpaka umuyobozi w’inyubako ya CHIC

Agira ati “Ku iduka ry’umuntu hariya mu mujyi saa kumi n’ebyiri habagaho ubwo umuntu ashobora kwinjira agashikuza ikintu. Hano nta muntu ushobora kwinjira mu iduka ry’umuntu ngo yibe.

Hano umuntu ashobora gucuruza akageza saa mbiri z’ijoro, yarangiza agafata amafaranga ye akayajyana kuri banki atagombeye umuzamu umuherekeza, kandi adasohotse muri iyi nyubako”.

Abacururiza muri CHIC ariko bavuga ko bakibangamirwa n’abaza kuhakorera ubucuruzi bwo kuzunguza, cyane cyane abacuruza ibyo kurya, bikabangamira abahacururiza baba bishyuye ubukode.

Kuri iki kibazo ariko, ubuyobozi bwa CHIC buvuga ko bukomeza gukora ibishoboka byose ngo abo bantu babarwanye, kandi ngo hari abagenda bafatwa bakirukanwa.

Ubuyobozi bwa CHIC buvuga ko kugeza ubu iyi nyubako ikoreramo abacuruzi 380 basinye amasezerano y’ubukode, gusa ngo uyu mubare urarenga kuko hari aho usanga iduka rimwe rishobora gukoreramo abantu barenze umwe bitewe n’uburyo ringana.

Bishimiye imyaka itatu ishize iyi nyubako itangiye gukorerwamo
Bishimiye imyaka itatu ishize iyi nyubako itangiye gukorerwamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka