Abahoze bakorera Leta bahuguwe ku gutegura imishinga izishingirwa kugera kuri miliyoni 500 Frw

Abari Abakozi ba Leta basaga 45 baturutse hirya no hino mu Gihugu, basoje amahugurwa y’iminsi 12 mu gutegura imishinga iciriritse, izishingirwa kugeza kuri miliyoni 500Frw mu bigo by’imari, mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo.

Abari abakozi ba Leta bahawe amahugurwa yo gukora imishinga ibateza imbere
Abari abakozi ba Leta bahawe amahugurwa yo gukora imishinga ibateza imbere

Ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga iciriritse cya (BDF) kigaragaza ko umuntu yemerewe gukora umushinga utarengeje miliyoni 500 Frw, iki kigo BDF kikamutangira ingwate ya 75% by’inguzanyo nyiri umushinga yaka, naho we akitangira 25%, hanyuma akemererwa inguzanyo mu kigo cy’imari gikorana na BDF.

BDF igaragaza ko ifite amafaranga menshi y’imishinga mito n’iminini, ishobora no kugera kuri miliyari imwe ku nkunga ya Banki y’Isi, cyakora abahoze ari abakozi ba Leta bari gufashwa gukora imishinga izishingirwa kuri 75%, kandi itarengeje miliyoni 500Frw, umushinga wishyura kugeza ku myaka 15.

Ruterana Epimaque, umwe mu bahoze ari abakozi ba Leta wakoraga mu bijyanye n’imari, avuga ko nyuma yo kuva ku kazi yakomeje ubworozi bw’inka akumva nta kindi yakora, ariko amaze guhugurwa yiyemeje korora ingurube ku buryo umushinga we umugaragariza ko azaba yungutse miliyoni hafi 30 mu myaka itatu gusa kandi ibyo yigishijwe bikaba bizamufasha kubigeraho.

Ashimira Leta yongeye gutekereza abari abakozi bayo batakiri mu kazi, kuko ako bakoze hari aho kagejeje Igihugu, bityo kubafasha gukomeza kunganira Leta bagera ku mari bukaba ari uburyo bwiza bwo guha agaciro Umunyarwanda wese.

Agira ati, "Leta y’u Rwanda ihora itekereza abaturage bayo, natwe twahoze tuyikorera turayishimira ko yadutekerejeho. Twahoze mu biro ariko hano tuhakuye icyizere cy’uko nyuma yo kuva mu biro ushobora kwikorera ubuzima bukaba bwiza".

Twagirayezu Marie Josée avuga ko nk’umuntu wahoze mu kazi ka Leta nta by’imicungire y’imishinga yari azi, akaba asanga noneho na we ashobora kugira icyo akora kimwungura kandi kikanafasha abandi Banyarwanda.

Agira ati, "Iby’imicungire y’imishinga ntabyo twajyagamo nta byo twari tuzi, ariko ubu mvuye hano menye uko nategura umushinga ukanteza imbere kandi ugakomeza".

Bagize umwanya wo kugaragaza no gusobanura imishinga yabo
Bagize umwanya wo kugaragaza no gusobanura imishinga yabo

Umukozi ushinzwe ibijyanye n’iterambere ry’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA, Intwari Parfait Jimmy, avuga ko yizeye ko abahuguwe bakoze imishinga ifitiwe icyizere kandi babyishimiye bakaba biteguye gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Ku kijyanye n’abagaragaza ko bashobora kugorwa no kubona 25% by’ingwate, Intwari avuga ko hazakomeza kubaho kubiganira na BDF n’ibigo by’imari, kugira ngo abahuguwe bagere ku mari, naho ku kijyanye no kuba hari abacikanwe ngo bazakomeza kwakira abazabisaba na bo bahugurwe.

Intwari avuga ko hazakomeza kononosorwa imishinga y’abamaze guhugurwa kugira ngo yemerwe mu mabanki, kuko hakirimo utubazo tujyanye no kwagura umushinga no kubona isoko igihe umushinga watanze umusaruro mwinshi, no guhanga udushya mu mushinga hagendewe ku muvuduko w’iterambere ry’Igihugu n’iry’Isi muri rusange.

Nshimyumuremyi Vincent de Paul ushinzwe amahugurwa mu kigo cya RMI, yasabye abasoje amahugurwa kubyaza amahirwe ubumenyi babonye, kandi bakazareba kure mu ikurikirana ry’imishinga yabo kugira ngo izabagirire akamaro kandi ikagirire n’Igihugu muri rusange.

Imishinga izemerwa ni izakorerwa ku butaka bw’u Rwanda kandi yujuje ibisabwa, ngo umushinga wemerwe kuko nk’urugero umushinga ukora ibinyuranyije n’amategeko y’Igihugu udashobora guterwa inkunga.

Bahawe icyemezo cy'uko bahuguwe ku gutegura imishinga
Bahawe icyemezo cy’uko bahuguwe ku gutegura imishinga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka