Abahinzi bato 500,000 bagiye kubona igishoro ku nyungu nto kandi badasabwe ingwate
Abafatanyabikorwa ba Leta mu bijyanye n’ubuhinzi barimo Umushinga wa USAID Hinga Wunguke, Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya BK TechHouse n’ibigo by’imari, barizeza urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga bakorera ubuhinzi mu turere 13, ko bazahabwa inguzanyo ku nyungu nto, nta ngwate basabwe kandi bakajya bayisabira bakoresheje Telefone.
Umuhinzi w’imboga n’imbuto mu Turere twa Nyamasheke, Muhanga na Ngoma, Nyiranzeyimana Juliet, ari mu bitabiriye ibiganiro byabereye i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024.
Nyiranzeyimana avuga ko ubu afite imirima y’imbuto n’imboga ku buso bwa hegitare 10, akaba yaratangiye ubuhinzi mu mwaka wa 2014 ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko, arangije kwiga amashuri yisumbuye mu bijyanye n’indimi n’ubuvanganzo.
Nyiranzeyimana avuga ko yatangiranye n’igishoro cy’amafaranga 5,000Frw yari yahawe n’ababyeyi kugira ngo agure icyo akeneye, arangura ibinyomoro abijyana i Karongi ku isoko, akomeza gukorana n’uwabiranguraga kugeza ubwo na we yigiriye inama yo kubihinga, asaba umurima muto iwabo atangira atyo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.
Nyiranzeyimana avuga ko yakomeje gukodesha imirima yo guhingaho, aho kugeza ubu asarura toni zirenga 10 z’imboga(intoryi, inyanya, karoti n’ibindi) buri gihe iyo yejeje, hamwe na toni zirenga 15 z’imbuto (amatunda, ibinyomoro, ‘watermelon’ na ‘concombre’).
Nyiranzeyimana ucuruza imboga n’imbuto ku masoko yo mu Rwanda no mu babishora mu mahanga, avuga ko ashobora gusagura inyungu ingana n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu nyuma yo kwishyura ibikenewe byose, akaba ateganya kugura imodoka imutwarira umusaruro mu mwaka utaha wa 2025.
Nyiranzeyimana avuga ko afite abakozi bane bahoraho hamwe na ba nyakabyizi barenga 20, agakorana n’abahinzi 100 bahora bamusaba imbuto n’ubundi bufasha.
Nyiranzeyimana avuga ko yaje mu nama kumva uko yabona inguzanyo ku nyungu nto, adasabwe ingwate kuko ngo nta mitungo ye bwite afite, akaba yifuza byibura aho yabona amafaranga nka miliyoni 300Frw yo kwagurira ibyo akora mu tundi turere.
Nyiranzeyimana agira ati “Muri buri Karere mba mfitemo abakozi. Ubu nkeneye byibura nka miliyoni 300Frw kugira ngo mbashe guhinga ubutaka bwose mu Gihugu budahinze, kandi mbashe no guhaza amasoko, kuko isoko rirahari rinini cyane tudashobora guhaza.”
Mu biganiro byahuje abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi, hari abahinzi bato bizigamira mu bimina bari baje kumva ibigo by’imari bishobora kubaha inguzanyo yoroshye kwishyura kandi badasabwe ingwate.
USAID ivuga ko yatanze miliyoni 28 z’Amadolari ya Amerika hamwe n’andi miliyoni ebyiri z’Amadolari yatanzwe n’abafatanyabikorwa bayo, akaba azafasha abahinzi bato cyane cyane abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga kubona inguzanyo, kuva mu mwaka wa 2023 kugera muri 2028.
Umuyobozi wa USAID Hinga Wunguke mu Rwanda, Daniel Gies, avuga ko iyi gahunda yagiyeho mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi mu baturage b’amikoro make, bakabona intungamubiri zo kurwanya imirire mibi, kandi bakabikoresha inguzanyo zatanzwe ku nyungu iborohera kwishyura.
Iyi nguzanyo kandi ngo igomba kubafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bakarinda ubutaka isuri kandi bagashaka uburyo bwo kuhira imirima ahari amapfa.
Gies agira ati “Ni yo mpamvu turi gukorana n’ibigo bishinzwe ikoranabuhanga nka BK TechHouse, kugira ngo babone mu buryo bworoshye imbuto n’ifumbire binyuze muri nkunganire, ariko intego nyamukuru ari ukubibona ku nyungu nto ivuye kuri 18% kugera kuri 12%.”
Umukozi wa BK TechHouse, Kayisire David, avuga ko ikoranabuhanga ryitwa ‘Smart Nkunganire’ rikoreshwa mu kubona inyongeramusaruro bakoranye n’Ikigo RAB, rigaragaza ko 70% by’abahinzi barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800 mu Rwanda bashobora kwishyura neza inguzanyo bahabwa.
Kayisire agira ati “Banki nyinshi ntabwo zari zizi amakuru y’abahinzi, zikorana rimwe na rimwe n’abantu bake kuko ari bo zizi, ariko ubu turashaka kubagezaho umubare wa miliyoni ebyiri zirenga z’abahinzi dufitiye amakuru twakwita ko yizewe. Niba rero ntangiye gukorana n’umuntu nizeye, nkabona ko ari umuntu unyishyurira ku gihe, nyuma y’imyaka ibiri n’izo nguzanyo zari zihenze zagenda zigabanuka.”
Umukozi ushinzwe gahunda ya ‘Nkunganire’ y’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), Egide Gatari, avuga ko kuba amakuru atangwa n’ikoranabuhanga rigaragaza imikorere ya buri muhinzi n’ibyo yifuza gushoramo imari, hari icyizere cy’uko ibigo by’imari bizatinyuka gushora amafaranga mu bahinzi.
Gatari avuga ko Leta yifuza kubona abahinzi bahabwa igishoro ku nyungu nto itagera ku mibare ibiri(munsi ya 10%).
Umuhinzi wifuza kunganirwa muri gahunda ya Hinga Wunguke, akaba ari urubyiruko, umugore cyangwa ufite ubumuga, abarizwa mu Karere ka Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu cyangwa Rutsiro, areba amakuru ku mbuga z’ihuriro ry’Urubyiruko rukora ubuhinzi(RYAF), akabandikira cyangwa akabahamagara bakamufasha.
Ohereza igitekerezo
|
Nshingiye kubuhinzi bwimboga nimbuto bukorerwa mu karere ka Gicumbi,ubuhinzi bwimboga ni mbuto bukwiye gushyirwamo imbaraga,kuko ubuhari budahagije ,bugomba gushyirwamo imbara duhinga imbogazamoko yose turwanya imirire mibi mubana ndetse nabakize.tubonye inkunga twakora ubuhinzi muburyo burambye Kandi dusagurira amasoko mpuza mahanga
Ubuhinzi ningenze mubuzima bwa muntu kuberako isi yose itunzwe ubuhinzi. Hashingiwe ku bwiyongere bw’abaturage kwu isi no murwanya ningombwako duhinga kijyambere kugira ngo umusaruro wiyongera kandi mugihe gito. Ha koreshejwe ifumbire mva ruganda n’imborera. Bibaye ngombwa twateza imbere urubyiruko kuko ni zombaraga z’igihugu.nange ndimi kuko nange mfite ishyaka ryo kubikora usibyeko habura ibishoro.
Ndumva aribyiza gusa nuko hari uturere rumwe tutarimo ikindi kubamaze igihe gito mubuhinze ibikorwa byabo bitaramenyekana bo ntabwo bakwigwaho bakazamuka
Tubashimiye amakuru meza mutujyezaho nkurubyiruko
Dushaka amafaranga maze tugakora imshinga
Iyigahunda ninziza abantu dukorana na ryaf dukunda cyane muze dukore kuko mubuhinzi niho haribyose