Abagize uruganda Bugesera Rice Mill bumvikanye n’abahinzi uko bazajya babazanira umuceri
Ari abahinzi n’abafite imigabane mu ruganda rutunganya umuceri (Bugesera Rice Mill) barishimira amasezerano yo kujya bagemura umuceri ku ruganda ku gihe kandi umusaruro umeze neza.
Tariki 17/03/2013 habaye inama igamije kungurana ibitekerezo ku masezerano azasinywa hagati y’abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera n’abashoramari muri urwo ruganda.
Yari inama yo kujya impaka no kungurana ibitekerezo ku masezerano hagati y’uruganda ubwarwo n’abahinzi b’umuceri bakorera mu makoperative 9 yo mu karere ka Bugesera.

Ni amasezerano ateguye ku buryo buri ruhande ruzagira ibyo rusabwa kubahiriza kugira ngo umuceri uzaboneke ku bwinshi kandi umeze neza maze ubashe guhangana n’indi miceri ku masoko; nk’uko bivugwa na Nshamihigo Aloys uhinga umuceri mu gishanga cya Ruvubu mu murenge wa Shyara.
Ati “kuba amasezerano ateguwe hakiri kare byerekana ko umusaruro uzagenda neza kandi bigaca akajagari ku banyerezaga umusaruro”.
Byabaye ngombwa ko hategurwa amasezerano yo kwegeranya umusaruro w’umuceri kugira ngo urwo ruganda rujye ruwubona utanyuze hirya no hino cyangwa ngo ube wajya gusekurwa mu nganda ntoya ziwangiza.

Mu mezi atatu uruganda Bugesera Rice Mill rumaze rukora, rumaze kwegurirwa abashoramari b’akarere ka Bugesera, ku migabane ya 60%.
Abanyamigabane baguze 60% by’uru ruganda bagize isosiyeti Bugesera Rice na bo basanga kuba hazabaho masezerano hagati y’abahinzi na bene uruganda bizafasha mu igenamigambi kandi binace akajagari mu inyerezwa ry’umusaruro; nk’uko bisobanurwa na Ntiribinyange Eliazar perezida wa Société Bugesera Rice.
Ati “aya masezerano azatuma uruganda hari amafaranga agenera abahinzi, bituma batanyereza umusaruro ahubwo bawutuzanira utunganyije neza kandi ku gihe”.

Uruganda Bugesera Rice Mill rwubatswe mu murenge wa Mayange n’umushinga ugamije gutera inkunga amajyambere y’icyaro Rural sector Support Project (RSSP) hanyuma imigabane ingana na 60% igurwa n’abashoramari bari basanzwe ari abahinzi b’umuceri mu Bugesera, nyuma y’aho barekeye gukoresha utumashini dutoya twangizaga umuceri.
Kuri ubu 40% byasigaranywe na Leta biteganywa ko byazahabwa abahinzi b’umuceri bagera ku 5000.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|