Abagize koperative uturima twabo bahagurukiwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’amakoperative, Rwanda Cooperative Agency (RCA), kiravuga ko politiki nshya igenga amakoperative, yitezweho kwimakaza ishoramari, ikoranabuhanga n’imikorere bigamije kwagura ibikorwa no kongera umubare w’abazigana.

Ababifite mu nshingano amakoperative babwiwe ko igihe kigeze ngo koperative zibe intangarugero
Ababifite mu nshingano amakoperative babwiwe ko igihe kigeze ngo koperative zibe intangarugero

Ibi bizafasha guca intege abagira uruhare mu micungire mibi yagiye ituma amwe mu makoperative agwingira, andi agira ibihombo bya hato na hato.

Mu ntara y’Amajyarugru, koperative 1,864 zibumbiyemo abanyamuryango bibanda ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, ubukorikori n’ibindi.

Nubwo ku ruhande rumwe hari abaturage bavuga ko iterambere ryabo ryihuse babikesha kwibumbira muri koperative, banavuga ko hari n’izigira imiyoborere n’imicungire idahwitse bikabagiraho ingaruka.

Uwizeye Amos, uba muri koperative y’abafite ubumuga yo mu karere ka Musanze, avuga ko yamufashije muri byinshi aho yubakiye ku bworozi bw’amatungo magufi bimuteza imbere, binamurinda kwigunga.

Ati “Koperative icunzwe neza ntiwabona icyo uyigereranya na cyo. Nkatwe twari abafite ubumuga twirirwa dusabiriza ku muhanda, abatunyuragaho bakaturyanira inzara bati dore ba bashonji, ariko ubu turi intangarugero mu bandi, turifashije kandi turi kugira uruhare mu iterambere ry’ingo zacu n’igihugu”.

Ni mu gihe uwitwa Mukakalisa wo mu karere ka Musanze yagize ati “Njye ntinya kujya muri koperative kubera ko hari iyo nigeze kujyamo irasenyuka burundu, bitewe n’abayobozi bikubiye umutungo w’abanyamuryango, bawigarurira nkaho ari cyo yari yarashyiriweho, batunyunyuje imitsi dusigara nta n’urwara rwo kwishima.

Kuva ubwo nahise numva nzinutswe, kereka ahari Leta nidufasha igashyira imbaraga mu gufatira ibyemezo abo basambo, bagatahurwa, tukumva bakurikiranwa mu butabera”.

Iki kibazo cyagarutsweho tariki 13 Ugushyingo 2019 mu karere ka Musanze, mu biganiro byateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), byitabiriwe n’abafite mu nshingano zabo imicungire y’amakoperative.

Iki kigo kigaragaza ko mu bugenzuzi bwakozwe, hari ahagaragaye abayobozi basa naho bafashe bugwate amakoperative bayagira nk’uturima twabo, basesagurira imitungo y’abanyamuryango mu nyungu zabo bwite.

Iki kigo ariko kivuga ko politiki nshya y’imicungire y’amakoperative igena imirongo n’imikorere bica intege abateza ibibazo nk’ibyo.

Umuyobozi mukuru wa RCA Prof. Harerimana Jean Bosco (iburyo)
Umuyobozi mukuru wa RCA Prof. Harerimana Jean Bosco (iburyo)

Prof. Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi mukuru wa RCA yagize ati “Politiki yari isanzwe yibandaga cyane cyane ku bukangurambaga bwo kugana amakoperative. Ubu noneho ubwo koperative nyinshi zimaze kugera ku rwego rwo kuba zaragwije umutungo ufatika, igikurikiraho ni ukurangamira ishoramari ryagutse.

Icyo iyi politiki nshya ije kudufasha ni ukwerekana imicungire n’imiyoborere y’amakoperative byakorwa gute? Kandi noneho mu buryo burambye”.

Akomeza avuga ko ibi bizazana impinduka zo kuba “Koperative zihuje ibikorwa zizaba zifite ubushobozi bwo kwihuza zigakora ihururiro, ku buryo buzifasha kongera agaciro k’ibyo zikora, ari umusaruro zitanga n’umubare w’abaziyoboke wiyongere.

Ikindi ni uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye kujya bukoreshwa mu korohereza abanyamuryango mu micungire yazo na serivisi zitanga”.

Guverineri w’intara y’AmajyaruguruGatabazi Jean Marie Vianney, yibutsa abafite mu nshingano zabo imicungire y’amakoperative ko igihe kigeze ngo abe intangarugero, abanyamuryango bayo bayagirire icyizere.

Yagize ati “Koperative zihutisha iterambere ari uko zicunzwe neza kandi ni inshingano zacu twese, abazisiga isura mbi bigaca intege abifuza kuzigana cyangwa abanyamuryango bazo batangiye gukurikiranwa, ku buryo hari abari mu butabera. Ababuriwe irengero na bo kugeza ubu baracyashakishwa.

Ntabwo dushobora kwihanganira abacunga nabi iby’abaturage, ibi twabihagurukiye kugira ngo mu gihe kidatinze tuzabe tubona amakoperative agira uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ry’igihugu mu nzego zaba iz’ubukungu, imibereho myinza n’ibindi”.

Koperative 9,736 zirimo abanyamuryango basaga miliyoni eshanu n’ibihumbi 300, zihariye imari shingiro ya miliyari 49 z’amafaranga y’u Rwanda, n’ubwizigame bw’arenga miliyari 108 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigo RCA kivuga ko giheruka gukorera igenzura koperative 552 mu gihugu hose, 4% byazo zikaba zaragaragayemo imicungire idahwitse.

RCA ivuga ko icyerekezo ari ukugira ngo iyo micungire mibi icike burundu mu rwego rwo kurengera inyungu z’abahisemo gushora imari yabo mu makoperative.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka