70% y’amafaranga ari mu kigega Agaciro yagurijwe amabanki

Ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro bwatangaje ko kugera ubu amafaranga amaze kugera muri iki kigega ari miliyari 47 Frw. 70% yayo ngo yagurijwe amabanki arimo kungukira iki kigega.

Ubuyobozi bwa BUFMAR bushyikiriza Ikigega Agaciro Umusanzu wa Miliyoni 10
Ubuyobozi bwa BUFMAR bushyikiriza Ikigega Agaciro Umusanzu wa Miliyoni 10

Ubu buyobozi nubwo butagaragaje inyungu aya mafaranga yagurijwe amabanki amaze kungukira Ikigega Agaciro, buvuga ko ari kungukira igihugu, bugakangurira Abanyarwanda kurushaho kwitabira gutanga umusanzu muri iki kigega.

Byatangajwe kuri uyu wa 23 Mutarama 2018, ubwo umuryango BUFMAR umenyerewe mu bucuruzi bw’imiti, wahaye Ikigega Agaciro miliyoni 10Frw mu rwego rwo kugishyigikira.

Umuyobozi w’uwo muryango, Ernest Rwagasana, yavuze ko ibi babikoze bagamije kugaragaza uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda z’igihugu.

Ati "Ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda gushyigikira gahunda z’igihugu zigifasha kwigira. Ntabwo tugomba guhora dutegereje ibiva hanze kandi natwe hari icyo twashobora kwikorera".

BUFMAR yaherukaga gutanga amafaranga mu kigega Agaciro muri 2014, aho yatanze miliyoni 3.5Frw.

Abakozi b'ikigega Agaciro ndetse n'abakozi ba BUFMAR muri uyu muhango
Abakozi b’ikigega Agaciro ndetse n’abakozi ba BUFMAR muri uyu muhango

Umuyobozi w’Agaciro Fund, Jack Kayonga, yavuze ko uyu muryango ukoze igikorwa cy’ingenzi.

Ati "Turashimira BUFMAR kuri iki gikorwa ikoze cyo gushyigikira iki kigega. Turakangurira n’ibindi bigo n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gutera inkunga iki kigega kuko gifitiye akamaro igihugu cyose".

BUFMAR ni cyo kigo kibanjirije ibindi gutanga inkunga muri icyo kigega kuva uyu mwaka wa 2018 watangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo rwose nanjye nshyigikiye ko hakorwa igikorwa runaka kitirirwa agaciro kacu.

DIDI yanditse ku itariki ya: 24-01-2018  →  Musubize

Miliyari 47 ni amafaranga menshi kuburyo yakorwamo igikorwa gifatika aho gucuruzwa ahabwa amabanki nayo ayashora mu bikorwa byinguzanyo zidahendukiye bose! Aramutse ahombye byaca intege abikoze iyo bwabaga bagatanga muri bike bafite. Banki ahubwo zatangamo amafaranga aho kugirango bazigurize mu nkunga zatanzwe n’abashaka gufasha bagenzi babo basangiye igihugu.

Ruta yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka