52% by’inguzanyo BK itanga mu buhinzi zitanga imirimo mishya nibura ku bantu batatu

Kuba urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ari rumwe mu nkingi zikomeye zifatiye runini Igihugu, byatumye Banki ya Kigali (BK), ifata iya mbere mu guteza imbere urwo rwego ishoramo imari.

dDr Karusisiaganira n'abakiriya ba BK
dDr Karusisiaganira n’abakiriya ba BK

Ni gahunda y’imyaka itanu izongerwa batangije mu 2023, iteganyirizwa ingengo y’imari ingana na Miliyoni 200Frw, aho amaze gukoreshwamo mu myaka itatu ishize angana na 50% byayo, kuko hamaze gutangwa inguzanyo ingana na Miliyoni 102Frw, ku bari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa BK, by’umwihariko abashinzwe ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, buvuga ko bizera neza ko nta kabuza ko mu myaka itatu isigaye amafaranga agera hafi Miliyoni 100Frw asigaye, azaba amaze gutangwa mu bari muri urwo rwego, kugira ngo bakomeze kuyakoresha mu bikorwa byo kwiteza imbere, banahanga imirimo itanga akazi ku Banyarwanda bashya.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri BK, Alexis Bizimana, avuga ko mu myaka itatu iyi gahunda imaze, yahinduye imibereho ya benshi, kubera ko uretse kuba byararushijeho kubafasha kwihaza mu biribwa, byanafashije mu guhanga imirimo mishya itanga akazi ku Banyarwanda.

Ati “Byatugaragarije ko inguzanyo dutanga 100%, nk’izo twatanze umwaka ushize, zagiye mu bakiriya bacu bashya, kandi nibwo bwa mbere bari basabye inguzanyo. Byagaragaye ko 44% by’inguzanyo dutanga, zigira uruhare rukomeye mu kwihaza mu biribwa. 52% zihanga imirimo mishya, itanga akazi ku bantu nibura hagati ya babiri na batatu. Ibyo n’ibikorwa dukora byerekana ko hari umusaruro bitanga, kandi turashaka gukomeza kubigeza ku bakiriya bacu muri rusange.”

Alexis Bizimana
Alexis Bizimana

Umusaruro wavuye mu nguzanyo itangwa na BK mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, wigaragariza mu bakiriya bayo batandukanye barimo Elias Uzabakiriho, umaze kugera ku rwego rwo kuba ashobora kwinjiza arenga miliyoni 100 ku mwaka, abikesha BK.

Uzabakiriho ni umuhinzi mworozi ntangarugero, akaba n’umutubuzi w’imbuto z’ibirayi mu Karere ka Nyamagabe, uvuga ko BK ari banki nziza, yegera ikanafasha abaturage.

Ati “Natangiye gukorana na yo mu 2007, ku nguzanyo ya Miliyoni 23Frw, barayimpaye ndayikoresha mu buhinzi, ndayirangiza naka indi ya Miliyoni 96Frw, ndayirangiza, nyuma bampa indi nguzanyo ya Miliyoni 70, nayo irimo kurangira isigaje ukwezi kumwe. Banguriye imodoka ya Fuso andi nyahingishamo, nyatuburamo imbuto z’ibirayi zikagera ku bantu benshi.”

Arongera ati “Naje kubereka ikibazo mfite, ko Fuso kugira ngo ijye kuzana ishwagara i Musanze igere aho nkorera ari harehare cyane, ni ibilometero hafi 600, mbereka ko bivunanye, bemera kungurira imodoka ya Howo itwara toni 35, mu gihe iya Fuso yatwaraga toni 10. Wareba ugasanga Fuso yanywaga mazutu y’ibihumbi 300Frw, iya Howo inywa ibihumbi 500Frw. Ubu mfite n’indi nguzanyo y’ubuhinzi bampaye ndimo nkoresha ya Miliyoni 130Frw.”

Elias Uzabakiriho avuga ibyo yagezeho
Elias Uzabakiriho avuga ibyo yagezeho

Ibi n’ibindi bikorwa by’iterambere bigerwaho n’abakiriya ba BK, nibyo byatumye umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, agirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo, kugira ngo yirebere uko bimwe mu bikorwa bitandukanye by’abakiriya babo mu nzego zitandukanye bimeze, n’umusaruro bitanga ku Banyarwanda muri rusange.

Ni uruzinduko yatangiriye mu Karere ka Muhanga ku wa 26 Ugushyingo, akarusoreza mu Turere twa Huye na Nyaruguru ku wa 27, yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Huye, anasura uruganda rw’icyayi rwa Brown Plantations ruri i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, aho yeretswe uko icyayi gitegurwa kuva mu murima kugera kivuyemo amajyani.

Ubwo yaganiraga n’abakiriya ba BK, bo muri utwo Turere (Huye na Nyaruguru) n’utundi turimo Gisagara, Nyanza na Nyamagabe, Dr. Diane Karusisi, yababwiye ko iyo babasuye bakabona ibikorwa byabo, bibongera imbaraga, bagasubira mu biro bumva ko hari icyo bamaze, kubera uko baba basanze ibyo bikorwa bifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, anabizeza kurushaho kwihutisha serivisi batanga.

Ati “Hari sisiteme y’ikoranabuhanga turimo turashyiraho, izajya ituma tumenya igihe inguzanyo yasabiwe, bizakemura ibibazo byinshi, kuko tuzashyiraho amasaha dosiye igomba kumara.Turimo turabikora ubutaha nitugaruka muzabona ko byakemutse.”

Dr Diane Karusisi
Dr Diane Karusisi

Muri rusange muri uyu mwaka (2025), mu Turere twa Muhanga, Huye na Nyaruguru, BK, imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari 15Frw, ku bakiriya bayo batandukanye, yagiye abafasha mu kwagura ibikorwa, byatanze akazi ku Banyarwanda benshi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka