2019 BDF izibanda ku mishinga y’abarangije amashuri

Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse BDF kiratangaza ko muri uyu mwaka wa 2019, kizakuba inshuro ebyiri imishinga cyateye inkunga muri 2018, kandi kikazibanda ku mishinga mitoya.

Innocent Bulindi, umuyobozi mukuru wa BDF
Innocent Bulindi, umuyobozi mukuru wa BDF

Cyabitangarije mu kiganiro cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane 31 Mutatama 2019.

Iki kigega kiravuga ko mu mwaka ushize cyateye inkunga imishinga 2083, gikoresheje amafaranga 11.035.396.916, naho muri uyu wa 2019 kiba gifite intego yo gutera inkunga imishinga 4826, kikazakoresha amafaranga 11.546.424.894 y’ u Rwanda.

Imishinga izikuba inhuro zirenzeho gatoya ebyiri, ariko ingengo y’imari yo iziyingeraho miliyoni zirenga gato 500 z’u Rwanda.

Kuba imishinga izikuba kabiri ariko ingengo y’imari ikiyongeraho gatoya, umuyobozi w’ikigega BDF Bulindi Innocent avuga ko ari uko muri uyu mwaka BDF izibanda cyane ku mishinga mito y’urubyiruko rukirangiza amashuri, kandi ngo bene aba bakaba badakenera gutangiza amafaranga menshi.

Uyu muyobozi avuga ko imishinga myinshi y’urubyiruko rukirangiza amashuri itangirira ku mubare mutoya w’amafaranga, ku mpuzandengo ya miliyoni esheshatu n’igice (6.500.000 Frws) kuri buri mushinga.

Ibi ngo bizatuma hishingirwa imishinga myinshi ugereranije n’iyari yishingiwe mu mwaka ushize wa 2018.

Ikindi kandi ngo ntibivuze ko uburyo BDF yari isanzwe yishingira imishinga biigiye guhinduka, ahubwo ngo ni uburyo bwo gufasha cyane urubyiruko rurangiza amashuri rukabura imirimo, kuko byagaragaye ko imibare iri hejuru.

Ati” Politiki yacu ntabwo izahinduka, dutanga ingwate kugera kuri miliyoni 500. Ariko icyo dushaka kwibandaho ni umuntu ukeneye nk’ingwate ya miliyoni 10, bivuze ko intego yacu ari urubyiruko. Ariko ntabwo tuzahindura gahunda ngo ukeneye miliyoni 500 tumukuremo”.

Bamwe mu baturage cyane cyane urubyiruko bakunze kuvuga ko hari uwbo imishinga bategura igera mu bigo by’imari kugirango yishingirwe na BDF, ariko ibigo by’imari bikaza kugaragaza ko iyo mishanga itujuje ibisabwa ngo ihabwe inguzanyo kuko iba yizwe nabi.

Aba kandi bavuga ko ikiguzi cyo kwiga umushinga ngo kiri hejuru kuburyo abadafite ubushobozi n;ubundi usanga batabashije kubona inguzanyo kandi bari bafite amahirwe yo kwishingirwa na BDF.

Kuri iki, umuyobozi mukuru wa BDF Innocent Bulindi avuga ko iyo umuntu adafite ubushobozi bwo kwishyura ngo ategurirwe umushinga mwiza, hari ubufasha ahabwa n’abajyanama b’ubucuruzi bakora kugera ku rwego rw’umurenge.

Ati” Ntabwo ari BDF yonyine ibikora, bitangirira ku bajyanama b’ubucuruzi muri gahunda ya NEP. Bivuze ko abadafite ubushobozi begera abajyanama b’ubucuruzi bakabafasha. Ntabwo ari rwiyemezamirimo wishyura”.

Mu minsi ishize kandi, abagize Sena y’u Rwanda banenze imikorere ya BDF, aho bavugaga ko hari imishinga iba yarishingiwe na BDF ariko ntikurikiranwe uko bikwiye, bakaba barabihuzaga no kuba iki kigega kidafite abakozi bakurikirana iyo mishanga mu buryo bwihariye.

Umuyoboiz mukuru wa BDF Bulindi Innocent ariko avuga ko mu masezerano baba bagiranye n’ibigo by’imari igihe bitanga inguzanyo, ko uwafashe iyo nguzanyo natangira kugira imbogamizi mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga abimenyesha BDF.

Ikindi kandi uyu muyobozi anasaba abafata inguzanyo bishingiwe na BDF, ko igihe bahuye n’imbogamizi mu mikorere bahita begera BDF ikabaha inama ku cyakorwa aho guhunga cyangwa ngo yihishe ikigo cy’imari na BDF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Muvuga ko bdf ifasha urubyiruko kwiteza imbere ariko njyewe natangiye umushinga ariko nawubagejejeho mumbwira kunyura muri bank none nago byashobotse ikifuza cyanjye nago cyashubijwe mwamfasha pe

Bateta apophia yanditse ku itariki ya: 12-03-2022  →  Musubize

Ntagontanga igitekerezo ahobwonikibazo mbaza bdf usibye abize umuntukugitike ariko atarize byashobokako bamwishingira

Fideri yanditse ku itariki ya: 9-03-2021  →  Musubize

Twasobanuzaga niba umuntu wise amashuri yisumbuye ibijyanye n’indimi n’ubuvanganzo nyuma agahabwa amahugurwa ku ICT akaba afite certificate ya DOT Rwanda mu ikoranabuhanga. Afite umushinga yateguye,twazaga niba nawe ari mubaterwa inkunga na BDF kugirango nawe yiteze I’m here. Murakoze.

Uyisaba Alexandre yanditse ku itariki ya: 9-12-2020  →  Musubize

Mbere yabyose mbanje gushima,ariko nkaba mfite n’ikibazo cyo kubaza BDF,Ese mugihe umuntu yarangije kwiga akaba afite business idea,bamufasha gutegura no kumutera inkunga?

JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ndibariza BDF ivugako ifasha urubyiruko rwizimyuga ugasanga bagusabye isambu cg icyindi cyakubera ingwate ese muziko nokwiga usanga warize bitakoroheye ntangwate ntacyo bafashumuntu afite umushinga muzima konubundi bajya basura abo bahaye iyonguzanyo bakajyabamukurikirana babaye ntawe bafasha hatabonetse ingwate yaba aruburyo babonye bashoramo amafaranga yabo ntago arubufasha baba baba urubyiruko

Karangwa yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Murakoze ngewe ndagirango mumfashe ndi umunyeshuri nasoje kwiga muri wda 2016 nkaba nagiragango nkitsinda nabagenzi bange twarangirije amashuri rimwe ntakuntu mwadufasha mukaduha ibikoresho bijyanye nubukanishi nubusuderi tukaba natwe twakiteza imbere murakoze

Nsengimana Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

nge ndasobanuza nize muri WDA nkora ibinyabiziga mwanfasha kabona machine yanfasha ukazi ikora diagnosis na analysis

shumbusho sylvain yanditse ku itariki ya: 5-11-2019  →  Musubize

Urakoze, ibyiza nuko wakwegera ishami rya BDF rikwegereye rikabafasha

alias yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Murakoze njye si igitekerezo ahubwo ni ikibazo ese nkumunyeshuri wize wda agakomeza muri kaminuza nkuru y’imyuga ya RP akaba afite umushinga mumuha inguzanyo yibikoresho

murakoze

Twizerimana yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

Twe si igitekerezo ahubwo ni ikibazo.

Ese abize education nabo mufite uburyo byanyuramo tukabona inguzanyo?

Mbese bisaba iki?

Murakoze.

BAYUBAHE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Ndigusoza mu mwaka wagatatu w’ amashuli yakaminuza(IPRCkigali), nkaba naratangiye umushinga wubworozi bwinkoko zamajyi mfite namasake yazo zose hamwe ni 108,nkaba nifuza gusaba inkunga ya tool kit yimashine ituraga imishwi. nkaba nagirango mbabaze niba bishoboka kuyihabwa nkabasha kwagura umushinga winkoko. Murakoze! niga mubijyanye na Information and Communication Technology.

alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

ESE abatarize imyuga arko bafite imishinga bo ntacyo mwabamarira

Ntakirutimana samuel yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Nanjye ndangije kwiga muri uyu mwaka ushize ahantu hose umuntu asabye akazi basaba umuntu ufite experience ,kubwibyo natekereje kumushinga wanjye bwite gusa ikibazo nuburyo bwo kuwutangira ese nanjye nigute nabona ubufasha nanyura hehe?

Alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

nanjye ndagije kwiga imyuga ubwose buri sacco yaguha ubufasha ? ubuse wabona commication yawe na bdf gute ?

Turahimana jean de dieu yanditse ku itariki ya: 1-03-2019  →  Musubize

hamagara 4777

kagabo yanditse ku itariki ya: 5-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka