U Rwanda rwuzuye amabuye y’agaciro - Ushinzwe iby’umutungo kamere

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), rwatangaje ko nubwo u Rwanda ari Igihugu gito kandi cy’imisozi, ariko ari ni Igihugu gifite amabuye y’agaciro menshi.

Ni bimwe mu byatanganjwe n’Umuyobozi Mukuru w’urwo rwego Alice Uwase, kuri uyu wa Kane, ubwo yari mu kiganiro cyatangiwe mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guharanira Iterambere rirambye’.

Uwase yavuze ko nubwo hari abajya bibaza cyane ku Rwanda niba koko rufite amabuye y’agaciro, ariko Abanyarwanda badakwiye kugira impungenge kuko igice kinini cy’Igihugu gifite amabuye y’Agaciro kandi ku bwinshi.

Yagize ati “Ni ikimenyimenyi amabuye y’agaciro yacukuwe muri iki gihugu tumaze imyaka 96. Ahantu hakunda kuvugwa cyane ni Rwinkwavu, Nyakabingo, Rutongo, izo ni Mine zatangiye gushakishwamo amabuye mu 1950 na 1970. Ariko amabauye y’agaciro agira agaciro n;akamaro afite mu gihe runaka. Cyera bakeneraga Kaserite (cassiterite) na Wolfram kugira ngo ibihugu bitandukanye byiyubake mu nganda zabo. Ariko mu 2000 nibwo abantu na Coltan ifite agaciro, yakoreshwa muri izo telefone, mudasobwa n’ibindi byinshi.”

Yunzemo ati “No mu myaka itanu itandatu ishize, twagiye tubona inkundura y’amabuye y’agaciro ya ritiyamu na Berire (Lithium, Beryl), tutajyaga duha agaciro, twafataga nk’imyanda kuri site turimo gucukura. Uko ikoranabuhanga rigenda ryiyongera hari amabuye atari afite agaciro agenda ahabwa agaciro. Birashoboka ko hari n’andi mabuye tubona asanzwe azagira agaciro mu myaka iri imbere bitewe n’aho ubushakashatsi bugeze.”

Aha ni naho uyu muyobozi yahereye avuga ko mu 80% by’Uturere tugize Igihugu tudufite amabuye y’agaciro.

Ati “80% y’Uturere twose two mu Rwanda dufite amabuye y’agaciro. Muri Kigali hari Gasegereti uhereye kuri Mount Kigali, wakomeza Kamonyi hariyo za Coltan, Beryl, Lithium na Cassiterite nkeya, ugakomeza Muhanga, Gakenke, Rutsiro na Rubavu muri Nyamyumba. Wamanuka wagera muri Birambo muri Karongi hariyo Zahabu, ukamanuka ukagera Nyamasheke hariyo Zahabu n’amabuye y’amabengeza. Wajya Rwamagana, Gatsibo na Kirehe, hariyo Wolfram na Cassiterite, muri Miyove na za Nyamiyaga hari Zahabu.”

Yunzemo ati “Mu gihugu cyacu cyose kirimo amabuye y’agaciro, ndetse n’isoko mpuzamahanga rirabizi, kuko 31% ya Wolfram icukurwa, ikoreshwa ku isi hose, iba yaturutse mu Rwanda, bikadushyira ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa Kane ku Isi yose. Coltan ikoreshwa ku Isi yose iva mu Rwanda ni 22%. Abahakana ko amabuye yacu adahari, wasanga bayakoresha muri telefone zabo za buri munsi. Dufite amabuye akenewe kandi meza.”

Umwaka ushize ibikorwa byu’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byatanze akazi ku bantu barenga ibihumbi 92, mu gihugu. Bugeza mu isanduku ya Leta arenga miliyari 129.

Mu rwego rw’ishoramari, mu Rwanda hari sosiyete mpuzamahanga ya kabiri ku Isi irimo gukora ubushakashatsi ku mabuye ya Lithium.

Umuyobozi mukuru wa RMB Alice Uwase
Umuyobozi mukuru wa RMB Alice Uwase

Ku rundi ruhande ariko ngo haracyari byinshi byo gukorwa birimo kwiga uburyo habyazwa umusaruro agaciro kose kari mu mabuye, bahereye ku bushakashatsi kugira ngo bamenye icyo basabwa n’ibyo basaba abashoramari.

Kongera ubumenyi amashuri makuru na Kaminuza y’imbere mu gihugu akarushaho gutanga abakora mu bijyanye n’ubucukuzi kandi bafite ubumenyi buhagije.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka