U Rwanda rwahawe amanota 50% mu kugaragaza uko Ingengo y’Imari ikoreshwa

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo ’International Budget Partnership’ muri 2023, bugaragaza ko u Rwanda rwateye imbere mu guha abaturage amakuru ajyanye n’ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari, rukaba rwabiherewe amanota 50%, ruza ku mwanya wa 9 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Apollinaire Mupiganyi wa Transparency International-Rwanda na Donnah Mbabazi wa MINECOFIN mu imurikwa ry'Ubushakashatsi bwiswe Open Budget Survey
Apollinaire Mupiganyi wa Transparency International-Rwanda na Donnah Mbabazi wa MINECOFIN mu imurikwa ry’Ubushakashatsi bwiswe Open Budget Survey

Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri, bwatangajwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International-Rwanda kuwa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, bukaba bwarakozwe mu bihugu 125 byo ku migabane yose igize Isi.

Muri ubu bushakashatsi bwiswe "Open Budget Survey", u Rwanda rwavuye ku manota 45% mu mwaka wa 2021, rugera kuri 50% muri 2023, aho ku bijyanye n’uko inzego zitabira guha amakuru Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, rwahawe amanota 78%.

Ku bijyanye no guha amakuru Inteko Ishinga Amategeko ajyanye n’ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari, ubushakashatsi bwahaye u Rwanda amanota 44%, mu gihe itegurwa ry’Ingengo y’Imari umuturage arifitemo uruhare rwa 16%, ariko byagera ku iyemezwa ry’iyo ngengo y’Imari, umuturage akaba ngo nta ruhare na ruto abigiramo (igipimo kiri kuri 0%).

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, agira ati "N’ubwo ibikorwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta biri mu byazamuye amanota muri rusange, uruhare rw’umuturage ntabwo rurimo rugaragara, ni intege nke, amakuru y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta akwiye kuzuzwa n’ayo umuturage aba afite ku micungire y’imishinga runaka."

Impuguke ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ishinzwe Amavugurura na Politiki y’Ingengo y’Imari, Donnah Mbabazi, avuga ko ubu bushakashatsi butanze inama z’ingirakamaro ku bijyanye no kutihererana imishinga y’Ingengo y’Imari.

Mbabazi yagize ati "Ntabwo tuzongera kwiherera twenyine, tugiye gukomeza gukorana namwe, ni inshingano zacu ko MINECOFIN tugomba gukorera mu mucyo ku bijyanye n’uburyo dukoresha amafaranga yacu twebwe Abaturage, ndizera ko muri 2025 tuzaba dufite intsinzi."

Mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Uganda ifite amanota 59% na Kenya ifite 55% mu bijyanye no gukorera mu mucyo ku bijyanye n’ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ibihugu byarushije ibindi gutegurana n’abaturage Ingengo y’Imari, kuyemeza no kuyishyira mu bikorwa, ku mwanya wa mbere haza Afurika y’Epfo ifite amanota 83%, Benin ikaza ku wa kabiri n’amanota 79%.

Ni mu gihe Somalia n’u Burundi byahawe amanota 0% muri ubu bushakashatsi, n’ubwo ikigero cyemewe cy’abakorera mu mucyo kiba kitagomba kuba munsi y’amanota 61%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka