Kugabanuka kw’ibiciro ku isoko byatumye BNR igabanya inyungu fatizo

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inyungu fatizo yayo yagabanutse ku kigero cya 0.5%, aho yavuye kuri 7.5% ikagera kuri 7% kubera umuvuduko w’igabanuka ry’ibiciro wagaragaye ku isoko.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yasobanuye ko igabanuka ry'ibiciro ku isoko byatumye inyungu fatizo igabanuka
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yasobanuye ko igabanuka ry’ibiciro ku isoko byatumye inyungu fatizo igabanuka

Ni bimwe mu byagarutsweho na Guverineri wa BNR John Rwangombwa kuri uyu wa gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, hagamijwe kubagezaho ibyavuye mu nama y’akanama gashinzwe politiki y’ifaranga n’agashinzwe kutajegajega k’ubukungu bw’urwego rw’imari.

Ngo kimwe mu byo akanama gashinzwe politiki y’ifaranga gaheraho ni ukureba uko ubukungu buhagaze ku rwego rw’Isi, aho basanze nubwo burimo kuzamuka ariko bugenda buhoro kuko uko byagenze umwaka ushize, ari ko muri uyu bimeze, aho byitezwe ko buzazamukaho 3.2% ndetse n’umwaka utaha.

Kimwe mu bibazo by’ingenzi birimo gutuma ubukungu burimo kugenda buhoro bukaba burimo kudindira bugasubira uko bwari bumeze mbere ya Covid-19, byiganjemo iby’umutekano utameze neza ku rwego rw’Isi, cyane cyane muri Ukraine n’u Burusiya hamwe no ku ruhande rwa Palestine na Israel nk’uko umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa abisobanura.

Ati “Ibyo byose bigira ingaruka ku bukungu bw’Isi muri rusange, ikindi ni uko kubera ibibazo twahuye nabyo mu myaka ibiri ishize byo kuzamuka kw’ibiciro ku masoko cyane amabanki y’Ibihugu ku Isi yazamuye urwunguko rw’inyungu batanga bituma kubona amafaranga y’ishoramari bihenda muri rusange, ibi byadindije ubukungu ku rwego mpuzamahanga.”

Arongera ati “Ariko n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere nabyo byagize ingaruka ku muvuduko ku kuzamuka k’ubukungu twari twiteze kuba watangiye gufata intera nziza, ariko icyo twabonye ni uko ibiciro ku rwego mpuzamahanga byakomeje kumanuka kubera ibyo byemezo byafashwe mbere, kubera n’uko ubukungu butihuta cyane, ibiciro ku rwego mpuzamahanga byakomeje kumanuka.”

Byitezwe ko umuvuduko w’ibiciro ku isoko muri rusange uzamanuka ukagera kuri 5.9% muri uyu mwaka, aho bizaba bivuye kuri 6.8%.

Ubuyobozi bwa BNR buvuga ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda bahereye ku mwaka ushize uko bwagiye butera imbere neza aho bwari ku 8.2%, bigaragaza ko n’ubundi buzakomeza kugenda neza.

Banki Nkuru y'u Rwanda yagabanyije igipimo cy'inyungu fatizo
Banki Nkuru y’u Rwanda yagabanyije igipimo cy’inyungu fatizo

Rwangombwa ati “Iyo turebye mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, imibare dukurikiranira hafi nka BNR, bigaragaza ko n’ubundi tuzakomeza kugira ubukungu buteye imbere neza, kuko imibare dukurikirana yihuse irigaragaza, iyo mvuze 8.6% ntabwo bivuze ko ari ko ubukungu bwose buzaba bumeze, buzatera imbere, ariko ni ikimenyetso cy’uko buzakomeza kuba buhagaze neza mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.”

Ahari imbogamizi ni ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga, kubera ko iyo ugereranyije usanga ibitumizwa byakomeje kuba byinshi kurusha ibyoherezwa, bigatuma hakomeza kubaho icyuho cy’izamuka, bikagira ingaruka ku isoko ry’ivungisha nubwo uyu mwaka hitezwe ko ifaranga rizata agaciro ku buryo buri hasi ugereranyije n’uko byagenze umwaka ushize.

Uko guta agaciro k’ifaranga ngo bizaruta uko byari bisanzwe bimenyerewe hafi ya 5% nubwo bizaba biri munsi ya 10%.

Ibijyanye n’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda ngo hitezwe ko bizakomeza kugenda bigabanuka kuko mu mwaka wose bizaba ku mpuzandengo ya 5%, aho mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka byari kuri 4.7%.

Kuba ibiciro ku isoko biri ku gipimo cyifuzwa na BNR ari nacyo gifasha ubukungu gutera imbere muri rusange byabaye ngombwa ko batangira kumanura buhoro urwunguko rwa BNR, nkuko mu bihembwe bishize byagiye bizamurwa kubera ibibazo byari bihari by’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Mu bindi bijyanye n’imari ubuyobozi bukuru bwa BNR buvuga ko ibigo by’imari ndetse n’ubwishingizi byakomeje gutera imbere kuko n’inguzanyo batanga yakomeje kuzamuka, urwunguko rwabyo narwo rwarazamutse ndetse n’imari shingiro yabo ikaba ihagaze neza ugendeye ku bipimo by’umutungo mbumbe bafite, ukaba uri hejuru cyane y’uteganywa ko batagomba kujya munsi, ibitanga icyizere ko bashobora guhangana n’ikibazo cyose cyaramuka gitunguranye.

Ku bijyanye n’amafaranga ibigo by’imari bikenera, BNR ivuga ko bifite ahagije ku buryo badashobora kubura ayo bakenera cyangwa se ngo babure ayo gutangamo inguzanyo mu gihe hagira abayikenera, ibitanga icyizere mu gihe kiri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka