Ibiciro bya essence na mazutu byongeye kuzamuka

Urwego ngenzuramikorere (RURA), ruramenyesha abantu bose ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyongeye kuzamuka.

Ibiciro cya Mazutu na essence cyongeye kuzamuka
Ibiciro cya Mazutu na essence cyongeye kuzamuka

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RURA, Essence yaguraga amafaranga 1031 y’u Rwanda izajya igura 1042 frw, naho mazutu yaguraga amafaranga 994 y’u Rwanda, igurwe 1005 frw.

Ibi biciro bikaba byaherukaga kuzamuka tariki ya 4 Ugushyingo 2017.

Iri zamuka ry’ibiciro ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA Maj Patrick Nyirishema ribitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka