Hagiye kuba impinduka ku biciro by’ibiribwa - Minisitiri Ngabitsinze

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome yagaragaje ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyijwe bizagira impinduka ku biciro by’ibindi bicuruzwa birimo ibiribwa.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena, nibwo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, aho litiro imwe ya lisansi yageze ku 1,663Frw naho iya mazutu igera ku 1,652Frw.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie, basobanuye ibyashingiweho mu kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ubwo bari mu kiganiro kuri Televiziyo y’igihugu.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze, yagize ati: “Ni inkuru ikomeye cyane ku bucuruzi, kuko mu minsi ishize twagize ibihe bigoye cyane, ntabwo tugiye gushyiraho ibiciro ku ikamyo ivana ibirayi ahantu runaka ariko abakenera serivise mu gutwara ibintu bagira aho baganirira n’ababatwarira mu kubagabanyiriza ibiciro. Ibi kandi bigiye gufasha cyane ku rwego rw’amahanga aho ibyo dukurayo bikanyura mu inzira y’amazi, mazutu na Peteroli cyangwa lisansi bituma ibiciro bigabanuka ku rwego rw’isi ariko bikagira ingaruka nziza cyane ku muturage w’u Rwanda mu gihugu”.

Minisitiri Ngabitsinze, yagaragaje kandi ko ibikurikiye ari ukureba uko ibiciro bigiye gukurikizwa ku bagenerwabikorwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie, yagaragaje ko Igihugu gifite ububiko buhagije bushobora kugoboka mu gihe haba habayeho ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ku Isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie

Ati: “Nkuko byagenze no mu bihe byahise, iyo ibiciro byiyongereye mu buryo bukabije, Leta ishyiramo nkunganire. Ububiko bwo turabufite buhagije harimo uburi i Rusororo n’ahandi, n’ubundi bukoreshwa kugira ngo tubike ibikomoka kuri Peteroli byakwifashishwa mu gihe habaho ibura ryabyo ku rwego mpuzamahanga. Naho ikijyanye n’ibiciro ntabwo tubigiraho ububasha ahubwo bigenwa n’ibiciro mpuzamahanga byazamuka cyane Leta igashyiramo nkunganire, ariko ikigaragara mu mezi abiri ashize ndetse mu buryo bugaragara habayeho igabanuka rinini cyane ndetse twiteze ko bizakomeza kugabanuka”.

Eng Uwase Patricie, yakomeje avuga ko iri gabanuka uko rikomeza rishobora kugira impinduka ku ngendo.

Ati: “Uburyo bufatika ku biciro, nk’uko mubizi ibiciro by’ingendo bishyirwaho nyuma y’igenzura rikomeye, mu bijyanye no gutwara abantu mu buryo bwa rusange, iki giciro ntabwo tugihindura ahubwo ikigabanuka cyane ni mu biciro by’ibicuruzwa bindi n’imyitwarire muri rusange aho abakora ingendo biyongera ku buryo abakora ingendo mu buryo butari rusange nibo ibiciro n’igabanuka ryabyo bigeraho”.

Eng Uwase, avuga ko ibiciro bishya bitangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024, saa Tatu z’umugoroba, aho abacuruza bitezweho ko batangira kubyubahiriza uko bikwiye.

Kuri ibi biciro bishya lisansi yagabanutseho amafanga 101frw kuko igiciro cyayo cyashyizwe ku mafaranga 1,663frw kuri litiro kivuye ku mafaranga 1764 frw naho Mazutu yagabanutseho amafaranga 32 Frw kuri litiro imwe kuko yavuye ku mafaranga 1684 kuri litiro ijya kuri 1652frw ukurikije ibiciro byari bisanzweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka