Guteza imbere ibikorwa by’abakiriya byatumye BK yunguka 24.3%
Guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’abaturage byiganjemo iby’abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), byatumye mu mezi icyenda y’uyu mwaka wa 2024, ibona urwunguko rwa 24.3%.
Ni urwunguko rwavuye mu gufasha ibikorwa bitandukanye by’ibigo bito n’ibiciriritse, ubucuruzi, ubuhinzi hamwe no gutanga inguzanyo yaba ku bigo hamwe n’abantu ku giti cyabo, bibafasha kurushaho kwiteza imbere nk’imwe mu ntego z’iyo banki y’Abaturarwanda by’umwihariko Abanyarwanda.
Mu mezi icyenda y’uyu mwaka, BK yaranzwe no gukora ibikorwa bigamije gutanga ubushobozi ku baturage hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze muri gahunda zabo zitandukanye nka ‘Nanjye Ni BK’, aho babikesha ubwo bukangurambaga bamaze kugera ku bakiriya bakora ibikorwa by’ubucuruzi bagera ku 431.000 hamwe n’abandi basanzwe barenga 195.000.
Muri icyo gihe BK yateye inkunga ibikorwa bitandukanye bigera ku 5.000, yorohereza ibindi birenga miliyoni 3.8 bifite agaciro ka miliyari 1,134 z’amafaranga y’u Rwanda, bityo birushaho gutuma buri nguzanyo, ishoramari, hamwe n’ubufatanye bikomeza kuba iterambere rigaragarira buri wese mu Rwanda.
Imwe mu mpamvu ikomeye yatumye BK igera kuri ibi byose muri icyo gihe cy’amezi icyenda yatewe n’inguzanyo zatanzwe muri icyo gihe kuko kugera tariki 30 Nzeri hari hamaze gutangwa inguzanyo zingana na miliyari 1,436 z’amafaranga y’u Rwanda ku bacuruzi n’abantu ku giti cyabo, zibafasha mu bikorwa byabo bitandukanye by’iterambere, birimo guhanga imirimo, no gushinga inganda zikomeye mu gihugu.
Ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), byatewe inkunga ya 25.3% y’nguzanyo itagira inyungu ingana na miliyari 260, zakoreshejwe mu bikorwa birimo kugura imigabane, kwishyura ibicuruzwa biva mu mahanga, no mu bikorwa bijyanye n’imicungire y’ifaranga, bifasha abazihawe gukomeza gukora, gutera imbere, no kugira uruhare mu guhanga imirimo no guhangana n’ibibazo byaterwaga n’ubukungu.
Banki ya Kigali yanatumye inguzanyo zicuruzwa ziyongera ku kigero cya 26.1%, rigera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 256, birushaho kworohereza abantu n’imiryango kubona serivisi z’ingenzi zirimo amazu ahendutse, amafaranga y’ishuri, hamwe n’imishahara.
Ntabwo gukemura ibibazo bitandukanye by’abakiriya b’iyi banki byagarukiye gusa imbere mu gihugu, kubera ko yakomeje ibikorwa byayo byo kuguriza abari muri Diaspora Nyarwanda, nka kimwe mu bikorwa byayo by’ibanze. Ni inguzanyo zahaye imbaraga Abanyarwanda mu mahanga bibafasha kubona amazu, kuko hatanzwe inguzanyo ingana na miliyari 1.7 z’amafaranga y’u Rwanda.
BK yanibanze ku buhinzi burambye, ikomeza gushimangira uruhare rwayo mu kubaka ubukungu, aho yateye inkunga abahinzi yo kubona ibikoresho by’ingenzi bifashisha, bituma inguzanyo zatanzwe muri urwo rwego ziyongera zigera kuri 39.2% bingana na miliyari 58, zahawe abahinzi, abatunganya ikawa, n’amakoperative, bafashijwe mu gukora ubuhinzi burambye no kongerera agaciro ibibukomokaho.
Ibyo byatumye amafaranga yagurijwe ibigo yiyongeraho 10.1%, agera kuri miliyari 972, yashowe mu ngamba zikomeye n’ibikorwa remezo, ubwikorezi, ubukerarugendo, kwakira abashyitsi, ubucuruzi, serivisi, ubuzima n’uburezi, byose byagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu mu Karere muri rusange.
Mu guha abagore ubushobozi nk’ishingiro n’inshingano za BK, mu Ukwakira, hatangijwe gahunda ya ‘Kataza na BK’, aho ba rwiyemezamirimo b’abagore n’abakobwa bemererwa inguzanyo itagira ingwate, ikanabafasha kubona ibikoresho n’amahugurwa akenewe kugira ngo bagure imishinga yabo, hagamijwe gukuraho inzitizi zikibangamira umugore mu iterambere ry’ubukungu.
Muri ayo mezi Banki ya Kigali yagize inyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 67.6, ikaba ari inyungu yazamutse ku kigero cya 24.3% ugereranyije n’amezi icyenda y’umwaka ushize wa 2023.
Hashize igihe BK idahwema gutanga 1% y’inyungu zayo mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere Abanyarwanda, ibinyujije muri BK Foundation.
Ni ibikorwa bishingira mu gushyigikira gahunda zitandukanye zirimo uburezi, kubungabunga no kurengera ibidukikije no guhanga udushya, aho kuva uyu mwaka watangira abanyeshuri 464 bahawe buruse ya STEM na TVET, abantu 1,210 bigishwa gusoma no kwandika, hubakwa ikigo mbonezamikurire cya Gateko Early Childhood Development hagamije gufasha no kwita ku bana bagera 120.
Guha ubushobozi abagore nabyo byagize uruhare runini muri ibyo bikorwa, aho imishinga 25 y’abagore yatewe inkunga binyuze muri BK Urumuri Initiative, yatumye hahangwa imirimo bigira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko ibyagezweho byose babikesha imicungire myiza y’ibigo byabo.
Ati “Uyu musaruro tuwukesha imicungire myiza y’ibigo byacu ndetse n’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda uri ku gipimo cyo hejuru, kuko mu bihembwe bibiri biheruka wazamutse ku gipimo cya 9.8% na 9.8%, ikindi ni uko Leta yashyizeho uburyo bwiza buteza imbere urwego rw’abikorera, tukaba twizera ko mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka tuzakomeza kugira umusaruro mwiza.”
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko urwunguko bagize rwaturutse ahanini kuri serivisi batanga.
Ati “Abakiriya bacu babonye inguzanyo nshya nyinshi zituma batwishyura inyungu, ari byo bituma banki igenda yunguka, ikindi navuga ni uko n’abakiriya bacu bagenda biyongera, muzi ko twatangiye igikorwa cya ‘Nanjye Ni BK’ cyo gushishikariza Abanyarwanda bose kugana BK, kuko serivisi zacu twazegereje abaturage kandi ziranahendutse, byatumye tubona abantu benshi batugana, bigatuma ubucuruzi bwacu bwaguka kandi bukanunguka.”
Muri rusange mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka BK Group Plc yagize urwunguko rungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 69.7, angana n’amadolari y’Amerika miliyoni 51.8, bituma kugera muri Nzeri umutungo rusange wiyongera ku gipimo cya 14.6%, uva kuri miliyari 2100 by’amafaranga y’u Rwanda, ugera kuri miliyari 2400.
BK Group Plc ifite ibigo bitanu biyishamikiyeho, birimo Banki ya Kigali (BK), BK Capital, BK Foundation, BK Tech House hamwe na BK Insurance.
Ohereza igitekerezo
|