Hari iburo yafungutse-Perezida wa FERWAFA ku gikombe cy’Amahoro Rayon Sports WFC yatwaye ntigitahane

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Munyantwari Alphonse yavuze ko impamvu ikipe ya Rayon Sports y’abagore itatahanye igikombe cy’Amahoro 2024 yatwaye ari uko hari buro yafungutse.

Ibi Munyantwari Alphonse yabisobanuriye mu kiganiro n’itangazamakuru iri shyirahamwe ryatanze kuri uyu wa Kane aho yavuze ko iki gikombe Rayon Sports WFC yatwaye ku wa 30 Mata 2024 kuba itaragitahanye ari uko hari iburo yafungutse bagitera hejuru.

Yagize ati "Hari iburo yafungutse, urabona kiriya gice cyo hasi n’icyo hejuru hari iburo iba ifunze igiteranya. Bagitereye hejuru kandi ni byo igikombe kiba kigomba gutererwa hejuru bacyishimira, iburo ni yo yafungutse rero barongeye barayifunga barakibasubiza."

Igikombe cy'Amahoro Rayon Sports yatwaye
Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yatwaye

Rayon Sports WFC yatwaye igikombe cy’Amahoro 2024 nyuma yo kunyagira ikipe y’Indahangarwa WFC ibitego 4-0.

Rayon Sports yegukanye igikombe cy'Amahoro ntiyagitahana
Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro ntiyagitahana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka