Hari iburo yafungutse-Perezida wa FERWAFA ku gikombe cy’Amahoro Rayon Sports WFC yatwaye ntigitahane
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Munyantwari Alphonse yavuze ko impamvu ikipe ya Rayon Sports y’abagore itatahanye igikombe cy’Amahoro 2024 yatwaye ari uko hari buro yafungutse.
Ibi Munyantwari Alphonse yabisobanuriye mu kiganiro n’itangazamakuru iri shyirahamwe ryatanze kuri uyu wa Kane aho yavuze ko iki gikombe Rayon Sports WFC yatwaye ku wa 30 Mata 2024 kuba itaragitahanye ari uko hari iburo yafungutse bagitera hejuru.
Yagize ati "Hari iburo yafungutse, urabona kiriya gice cyo hasi n’icyo hejuru hari iburo iba ifunze igiteranya. Bagitereye hejuru kandi ni byo igikombe kiba kigomba gutererwa hejuru bacyishimira, iburo ni yo yafungutse rero barongeye barayifunga barakibasubiza."
Rayon Sports WFC yatwaye igikombe cy’Amahoro 2024 nyuma yo kunyagira ikipe y’Indahangarwa WFC ibitego 4-0.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|