Muri Nyungwe havumbuwe udusimba dushya tutaraboneka ahandi ku isi

Mantis bita Dystacta tigrifrutex cyangwa the bush tiger mantis ni ubwoko bushya bw’inigwahabiri (insects) bwavumbuwe ku isi buvumburwa mu ishyamba rya Nyungwe mu mezi make ashize ataragera ku mwaka.

Ubu bwoko bw’inigwahabiri ni ubwoko bw’udukoko tuzwi nk’ibitambara busanzwe buzwi ariko abahanga mu bwoko bw’udusimba duto bavuze ko ubu bwoko butandukanye n’ubundi bwoko busanzwe buzwi ku isi, bavuga ko ubu bwoko buhiga ibyo kurya ku buryo budasanzwe bukoreshwa n’utundi dusimba two mu bwoko bwatwo.

Mantis z’ingore ngo zifite umwihariko wo guhiga ibyo kurya ku buryo butangaje bwinjiye mu nsi y’ubutaka ndetse no mu biti. Ubu bwoko bw’ibitambara ngo bushobora kuboneka mu gihe cy’izuba ndetse no mu gihe cy’imvura mu ishyamba rya Nyungwe.

Umuyobozi w’ibikorwa byo mu ishyamba rya Nyungwe, Rugerinyange Louis, avuga ko izi nigwahabiri zabonetse mu ishyamba rya Nyungwe nta handi ziraboneka bishobora gutuma abantu benshi baza gusura iri shyamba ndetse bakarushaho kurimenya.

Aka gasimba kitwa "Mantis" kamaze iminsi kavumbuwe mu ishyamba rya Nyungwe.
Aka gasimba kitwa "Mantis" kamaze iminsi kavumbuwe mu ishyamba rya Nyungwe.

Rugerinyange yagize ati “ubu bwoko bushya bwavumbuwe mu Ishyamba rya Nyungwe buraha amahirwe ba mukerarugendo kuza gusura iri shyamba ndetse kikaba ari igikorwa kizaha amahirwe iri shyamba kumenyekana ndetse n’ibyiza biririmo bikamamara ku isi yose”.

Dr. Gavin Svenson ni umwe mu bashakashatsi akaba abungabunga ubuzima bw’ibiburangoro muri Cleveland Museum of Natural History akaba na professor muri Case Western Reserve University, avuga ko kuba ibi bitambara byo mu bwoko bwa mantis bikiriho biterwa n’uburyo ishyamba rya Nyungwe ribungabunzwe akemeza ko riramutse gukomeza kubungwabungwa neza udusimba turimo dushobora kuzagumya kubaho kandi tukagumya gukurura abantu benshi.

Biteganyijwe ko abashakashatsi bashobora kongera kuza kureba niba nta bundi bwoko bw’udusimba buri muri Nyungwe.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

UBWO NKABAHAKANA KO HAVUMBUWE AKOGASIMBA BISHYINGIKIRIJIKI

ARIAS yanditse ku itariki ya: 2-05-2019  →  Musubize

Muzaze Nkabereke Ku Rugezi Iwacu Karahari, Na Uganda Har’ishyamba Natubonyemo.

M yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Nibyiza,kuko dufite inzobere kuberebana nibinyabuzima buriya bafite itandukaniro nibyo dusanzwe tubona.reka turebe icyo abahanga nibamara kubyemeza nuko bizaba ari ukuri.murakoze

Mukuya ferdinand yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

urutambara rusanzwe ruzwi. ariko harimo amoko (species) atandukanye. umuntu usanzwe ashobora kutamenya itandukaniro, ariko twebwe nk’impuguke zakoze ubu bushakashatsi twasanze uru rutambara rufite itandukaniro mu buryo ruteye nuko rusa. Ntahandi harabonwa urutambara rusa nka ruriya ngo abyandike abitangeho nubuhamya.

Bityo rero, twafashe umwanzuro ko ari ubwoko (species) bushya butaribusanzwe buzwi.

nathan kabanguka yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

ariko mukita ko nta handi kaba aka siko bita IGITAMBARA... ntimugakabye

day-1 yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

aka gasimba gasanzwe kazwi ni "urutambara" cg "mante religieuse"

jojo yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Nonese ko muvuga ngo ntahandi turaboneka mukavuga n’izina rya two iryozina baryitiye mu Rwanda?Barabeshya turiya dusimba ntakintu gishya dufite kiruta Urutambara dusanzwe tuzi keretse utarabona urutambara niwe wavuga ko ari dushya

simba Tom yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

courage mu bushakashatsi. naho kiriya ni igitamara

MAJYAMBERE Bienvenu yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

ubwo se ayo mazina y’amanyamahanga avahe ko kavumbuwe mu rwanda kuki katitwa wenda (kirere),(inkubu)cyangwa se andi mazina yahimbwa mu kinyarwanda !?

mbawe yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

ibi nanone biratuzanira amadorali aho bukera , mukomeze muvumbure n;ibindi byinshi kandi birahari

venture yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Njyewe ndabona uru ari urutambara. Keretse niba utwo dusimba atari two mwakoresheje mwerekana iyi photo.
By the way Nyungwe ifite ibintu byinshi birimo ibisimba, inyoni, inyamaswa nyinshi ndetse mpamya ko zimwe muri zo ubwoko bwazo butaramenywa mukomeze ubushakashatsi.

Niyonkuru Mathieu yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka