Muri Nyungwe havumbuwe udusimba dushya tutaraboneka ahandi ku isi
Mantis bita Dystacta tigrifrutex cyangwa the bush tiger mantis ni ubwoko bushya bw’inigwahabiri (insects) bwavumbuwe ku isi buvumburwa mu ishyamba rya Nyungwe mu mezi make ashize ataragera ku mwaka.
Ubu bwoko bw’inigwahabiri ni ubwoko bw’udukoko tuzwi nk’ibitambara busanzwe buzwi ariko abahanga mu bwoko bw’udusimba duto bavuze ko ubu bwoko butandukanye n’ubundi bwoko busanzwe buzwi ku isi, bavuga ko ubu bwoko buhiga ibyo kurya ku buryo budasanzwe bukoreshwa n’utundi dusimba two mu bwoko bwatwo.
Mantis z’ingore ngo zifite umwihariko wo guhiga ibyo kurya ku buryo butangaje bwinjiye mu nsi y’ubutaka ndetse no mu biti. Ubu bwoko bw’ibitambara ngo bushobora kuboneka mu gihe cy’izuba ndetse no mu gihe cy’imvura mu ishyamba rya Nyungwe.
Umuyobozi w’ibikorwa byo mu ishyamba rya Nyungwe, Rugerinyange Louis, avuga ko izi nigwahabiri zabonetse mu ishyamba rya Nyungwe nta handi ziraboneka bishobora gutuma abantu benshi baza gusura iri shyamba ndetse bakarushaho kurimenya.

Rugerinyange yagize ati “ubu bwoko bushya bwavumbuwe mu Ishyamba rya Nyungwe buraha amahirwe ba mukerarugendo kuza gusura iri shyamba ndetse kikaba ari igikorwa kizaha amahirwe iri shyamba kumenyekana ndetse n’ibyiza biririmo bikamamara ku isi yose”.
Dr. Gavin Svenson ni umwe mu bashakashatsi akaba abungabunga ubuzima bw’ibiburangoro muri Cleveland Museum of Natural History akaba na professor muri Case Western Reserve University, avuga ko kuba ibi bitambara byo mu bwoko bwa mantis bikiriho biterwa n’uburyo ishyamba rya Nyungwe ribungabunzwe akemeza ko riramutse gukomeza kubungwabungwa neza udusimba turimo dushobora kuzagumya kubaho kandi tukagumya gukurura abantu benshi.
Biteganyijwe ko abashakashatsi bashobora kongera kuza kureba niba nta bundi bwoko bw’udusimba buri muri Nyungwe.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
UBWO NKABAHAKANA KO HAVUMBUWE AKOGASIMBA BISHYINGIKIRIJIKI
Muzaze Nkabereke Ku Rugezi Iwacu Karahari, Na Uganda Har’ishyamba Natubonyemo.
Nibyiza,kuko dufite inzobere kuberebana nibinyabuzima buriya bafite itandukaniro nibyo dusanzwe tubona.reka turebe icyo abahanga nibamara kubyemeza nuko bizaba ari ukuri.murakoze
urutambara rusanzwe ruzwi. ariko harimo amoko (species) atandukanye. umuntu usanzwe ashobora kutamenya itandukaniro, ariko twebwe nk’impuguke zakoze ubu bushakashatsi twasanze uru rutambara rufite itandukaniro mu buryo ruteye nuko rusa. Ntahandi harabonwa urutambara rusa nka ruriya ngo abyandike abitangeho nubuhamya.
Bityo rero, twafashe umwanzuro ko ari ubwoko (species) bushya butaribusanzwe buzwi.
ariko mukita ko nta handi kaba aka siko bita IGITAMBARA... ntimugakabye
aka gasimba gasanzwe kazwi ni "urutambara" cg "mante religieuse"
Nonese ko muvuga ngo ntahandi turaboneka mukavuga n’izina rya two iryozina baryitiye mu Rwanda?Barabeshya turiya dusimba ntakintu gishya dufite kiruta Urutambara dusanzwe tuzi keretse utarabona urutambara niwe wavuga ko ari dushya
courage mu bushakashatsi. naho kiriya ni igitamara
ubwo se ayo mazina y’amanyamahanga avahe ko kavumbuwe mu rwanda kuki katitwa wenda (kirere),(inkubu)cyangwa se andi mazina yahimbwa mu kinyarwanda !?
ibi nanone biratuzanira amadorali aho bukera , mukomeze muvumbure n;ibindi byinshi kandi birahari
Njyewe ndabona uru ari urutambara. Keretse niba utwo dusimba atari two mwakoresheje mwerekana iyi photo.
By the way Nyungwe ifite ibintu byinshi birimo ibisimba, inyoni, inyamaswa nyinshi ndetse mpamya ko zimwe muri zo ubwoko bwazo butaramenywa mukomeze ubushakashatsi.