RDB ntivuga rumwe n’abica inyamaswa z’agasozi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ntikemera ko abaturage bica inyamanswa z’agasozi, bitwaje ko zibangimiye umutekano wabo n’uw’amatungo yabo.

Uretse kwica amatungo, imvubu zonnye hegitari imwe y'umuceri.
Uretse kwica amatungo, imvubu zonnye hegitari imwe y’umuceri.

Kibitangaje nyuma y’aho mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane tarini 14 Nyakanga 2016, imvubu yonaga mu murima w’umuceri icyanya cya 8 yishwe n’inzego z’umutekano mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Ngoga Teresphore ushinzwe pariki z’igihugu muri RDB, avuga ko inyamanswa z’agasozi nazo zifite uburenganzira bwo kurindwa.

Yagize ati “Kwica izo nyamanswa ni icyemezo cy’uko zibangamiye umutekano w’abaturage n’ibyabo. Ariko na none hakwiye kwibazwa niba abaturage badakenera inyama bagahindira za nyamanswa mu mirima bagahamagara inzego z’umutekano.”

Yavuze ko imvubu zishobora kurindirwa aho ziri kandi bikagirira akamaro abaturage mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Avuga ko bagiye kuganira n’ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano kugira ngo harebwe uko umutekano w’abaturage n’amatungo yabo byabungabungwa, ariko n’uw’inyamanswa z’agasozi nawo ukitabwaho.

Ngoga asaba abaturage bangirijwe n’inyamanswa kubinyuza mu nzego z’ibanze zikabyemeza bikagezwa mu kigega gitanga indishyi ku bangirijwe n’inyamanswa cyangwa ikinyabiziga.

Mujyarugamba John umworozi mu Kagari ka Gitengure, aho iyo mvubu yononnye, yishimira ko riiyo yishwe ku ko hari hashize ukwezi kumwe gusa zimwiciye inka ze ebyiri ziyongera ku yindi yapfuye umwaka ushize.

Ati “Inka imwe yakamwaga litiro 12 indi 10 ku munsi, wongereho indi zishe umwaka ushize. Njye ubundi nta nka yanjye nagurisha munsi y’ibihumbi 800, iyo mbaze akamaro kazoo nahombye miliyoni 5Frw.”

Ngirinshuti Fabien umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ubworozi, avuga ko kuva uyu mwaka watangira inka 12 zishwe n’imvubu n’umuntu umwe mu karere kose.

RDB ivuga ko iyi mibare atari ukuri ikurikije abayigejejeho ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka