Gafotozi w’Umunyamerikakazi yiyemeje kudacikwa no Kwita izina

Umunyamerikakazi Mary Ann McDonald ufotora ibijyanye n’ubukerarugendo, aracyafite amatsiko yo kwitabira Kwita izina nubwo amaze imyaka igera kuri 13 abizamo.

Mary Ann McDonald yaje mu Rwanda Kwita izina.
Mary Ann McDonald yaje mu Rwanda Kwita izina.

Ann n’Umugabo we Joe McDonald bavuga ko batangiye gusura ingagi z’u Rwanda kuva muri 2003. Bavuga ko muri iyo myaka yose bamaze kubikora inshuro zirenga 90.

Batangazwa n’uburyo u Rwanda rwita ku ngagi zo mu misozi zirimo gucika ku isi, nk’uko Ann yabitangaje mbere yo kwerekeza mu Kinigi aharimo kubera umuhango wo Kwita izina kuva tariki 1 Nzeri 2016.

Yagize ati ”Dufite raporo nziza ku Rwanda, tukaba turufitiye icyizere, dukunda abaturage ndetse n’igihugu cyanyu muri rusange, n’ubwo byaba ari ku nshuro y’i 100 tuzaba tugeze hano.”

Avuga ko uko baje babona impinduka ku ngagi, haba mu mikurire yazo n’imikorere y’imiryango zibarizwamo.

Ann ni umwe mu batoranyijwe kuzita umwe mu bana 22 b’ingagi bazitwa izina. Avuga ko azashimishwa no kugira ingagi yitwa iye, yise izina.

Bavuga ko kuba ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba byarashyizeho uruhushya rumwe rw’inzira (Visa) kuri ba mukerarugendo babisura, bizafasha u Rwanda gusurwa kenshi.

Aba bakerarugendo nubwo baza gufotora ingagi, bagira n’ibindi bikorwa bifitiye akamaro abaturiye pariki nko kugura ibiseke no kureshya abandi ba mukerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka