Wari uzi ko Pariki z’Ibirunga n’Akagera zirimo imbogo z’igitare?

Ubusanzwe abantu bamenyereye ko mu nyamaswa z’imbogo nta yifite irindi bara ritari umukara, ariko muri Pariki z’Ibirunga n’Akagera imbogo z’igitare zisanzwemo, nk’uko twabisobanuriwe n’abashinzwe kwita ku nyamaswa.

Habonetse imbogo y'igitare mu birunga
Habonetse imbogo y’igitare mu birunga

Ku itariki 21 Nyakanga 2020, umwe mu baganga bashinzwe kwita ku ngagi witwa Dr. Adrien, yanditse ku rubuga rwa twitter ko yahuye n’imbogo y’igitare iri mu zindi mu misozi y’ibirunga ku butumburuke bwa metero 3100.

Mu ishyamba ry’ibirunga haravugwamo imbogo zirenga 30, kandi muri zo ngo hari izisa n’igitare zirenze imwe, nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bashinzwe kwita ku nyamaswa muri iyo pariki.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe Imicungire ya Pariki y’Akagera, Jean Paul Karinganire, na we yakomeje asobanurira Kigali Today ko uretse muri Pariki y’Ibirunga, mu Kagera na ho hasanzwe imbogo zisa n’igitare.

Karinganire yagize ati “Mu Birunga baherutse kuyibona, natwe hano buri gihe turazibona zisa n’igitare nubwo jyewe iyo nzi ari imwe, ariko hashobora kuba hari n’izindi, ni uko jyewe ntakunda kujya mu ishyamba cyane kureba inyamaswa”.

Akomeza agira ati “Ntabwo gusa n’igitare kw’imbogo ari ubundi burwayi, ibyo bibaho rwose ko imbogo iba umukara ikabyara izisa n’igitare”.

Uretse imbogo hari n’ubwoko bw’imisumbashyamba (giraffe) zisa n’igitare muri pariki y’ahitwa Ijara muri Kenya.

Uretse imbogo z'igitare hari na musumbashyamba isa ityo muri Kenya
Uretse imbogo z’igitare hari na musumbashyamba isa ityo muri Kenya

Ibitangazamakuru birimo BBC byavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, ku isi hose imisumbashyamba isa n’igitare yari isigaye ari itatu gusa aho muri Kenya, ariko ba rushimusi bakaba barishemo ibiri, ubu hakaba hasigaye umwe gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka