Urugendo rutoroshye inkura zakoze zitahuka mu Rwanda (Amafoto)

Mu rukerera rwo ku wa 25 Kamena 2019, zishagawe na Polisi y’u Rwanda, inkura eshanu zifite amazina ya Jasiri, Jasmina, Manny, Olomoti na Mandela, zahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe zerekeza muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Ni urugendo rutari rworoheye izo nkura kuko zari zigeze i Kigali nyuma y’urundi rugendo rurerure mu ndege, zivanywe muri Repubulika ya Tchèque ku cyumweru tariki 23 Kamena 2019, aho zakoze ibilometero bisaga ibihumbi bitandatu kugira ngo zongere kumva amahumbezi y’inkomoko yazo, dore ko n’ubusanzwe zitwa inkura z’umukara zo muri Afurika (Black African Rhinos).

Mu gihe izi nkura uko ari eshanu zavukiye mu byanya bitatu bitandukanye by’i Burayi mu bihugu by’u Bwongereza, Denmark na Repubulika ya Tchèque, bivugwa ko ibisekuruza byazo byavukiye muri Afurika ariko zikaza kujyanwa i Burayi mu rwego rwo kubungabunga umutekano wazo.

Kimwe n’abandi Banyafurika bagenda bahunguka basubira mu bihugu byabo bavuye hirya no hino ku isi, izi nkura na zo zashoboye gutahuka muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, dore ko muri iyi pariki hahozemo inkura ariko zikaza guhunga mu gihe cy’intambara yo kubohora igihugu.

Izi nkura zirimo eshatu z’ingore n’ebyiri z’ingabo zitezweho gufasha Leta y’u Rwanda mu mugambi wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Akagera.

Dr. Pete Morkel, umuganga wari uherekeje izo nkura, yagize ati “Nejejwe no kubona uko zisa, ziratuje cyane ariko nta kibazo ziragenda zoroherwa.”

Ibi Dr Morkel yabivugiye ku kuba zigaragara zisa n’izinaniwe cyane kubera umunaniro zatewe n’urugendo zakoze mu modoka ziva ku kibuga cy’indege i Kanombe, dore ko imwe mu makamyo yazitwaye yagize ikibazo cya tekiniki bigasaba ko babanza kuyikanika.

Izi nkura uko ari eshanu zaje ziyongera ku zindi nkura 17 u Rwanda rwazanye muri 2017 zivuye muri Afurika y’Epfo zikaba zari zaracitse mu Rwanda bitewe n’intambara na ba rushimusi.

Kugeza ubu, ku isi hari ubwoko butanu bw’inkura, bubiri muri bwo burimo inkura z’umukara n’inkura z’umweru akaba ari bwo bugaragara muri Afurika. Inkura ni zimwe mu bwoko bw’ibisimba bigaragara ko biri mu nzira zo gucika, dore ko mu 1993 hari hasigaye izitageze ku bihumbi bibiri na magana atatu (2,300) zivuye ku bihumbi 65 mu 1970, ariko kubera imbaraga zigenda zishyirwa ku kuzitaho ubu zimaze kugera mu bihumbi bitanu.

Mark Pilgrim, Umuhuzabikorwa w’Umushinga ubungabunga inkura mu Ishyirahamwe ry’ibyanya by’inyamaswa mu Burayi (EAZA) akaba n’Umuyobozi w’icyanya cy’inyamaswa cya Chester mu Bwongereza, agira ati “Imikoranire iboneye y’ibyanya by’inyamaswa bya EAZA yatumye inkura z’umukara zongera kugira ubuzima burambye.”

Ati “Ibi bivuze ko dukwiye gutera indi ntambwe mu kwita ku zindi nyamaswa zirimo kuzimira.”

Izo nkura uko ari eshanu zazanywe muri Pariki y’Akagera nk’impano yahawe Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’amapariki mu Rwanda (African Parks). Ibi bikaba bifatwa nk’intambwe igaragaza icyizere u Rwanda rufitiwe mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika.

Eugene Mutangana, ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, agira ati “Turashimira EAZA kuri iyi mpano ntagereranywa iduhaye, no kuba yagiriye icyizere u Rwanda nk’ahantu izi nyamaswa zinogeye ijisho zizaba mu mudendezo.”

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni pariki ubusanzwe yari izwiho kugira inyamaswa nyinshi z’inyamabere zirimo eshanu z’inyamabere nini ku isi (Big Five) zimo intare, ingwe, inzovu, inkura n’imbogo. Inyinshi muri zo zikaba zari zaracitse kubera ba rushimusi, ariko kugeza ubu kubera imiyoborere myiza no kwita ku bukerarugendo u Rwanda rumaze kugarura izo nyamaswa eshanu nini ku isi.

Jes Gruner, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, asobanura uburyo Pariki y’Akagera izagwa neza izo nkura, yavuze ko kugeza ubu nta ba rushimusi bakirangwa muri iyo pariki, ndetse ko irimo kugenda itera imbere inyamaswa ziyirimo zose zikaba zimeze neza.

Yagize ati “Twari tumaze igihe twiteguye uyu munsi.Twishimiye kubakira ku ngufu dusanzwe dushyira mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri iyi pariki dufatanyije na RDB no kuba inkura twazanye muri 2017 zimeze neza.”

Ati “Kuzana izi eshanu zindi ni andi mateka n’ikimenyetso kigaragaza ibishoboka mu gihe dukoranye n’abafatanyabikorwa mu kurinda no kongera kugarura inyamaswa ziri mu marembera.”

Gruner avuga ko mu gihe iyi gahunda yo kugarura inkura yagenda neza uko babiteguye, u Rwanda rwaba iwabo w’urusobe rw’inkura nini cyane z’intuburano muri aka karere.

Zaje mu ndege
Zaje mu ndege
Indege yazizanye yageze i Kigali mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019
Indege yazizanye yageze i Kigali mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019
Zikigera mu Rwanda zagaragazaga umunaniro
Zikigera mu Rwanda zagaragazaga umunaniro
Mu nzira ziva i Kigali zerekeza i Kayonza
Mu nzira ziva i Kigali zerekeza i Kayonza
Buri nkura yaje iri muri kontineri (container) yabugenewe
Buri nkura yaje iri muri kontineri (container) yabugenewe
Inzobere mu bijyanye n'inyamaswa zaje ziherekeje izo nkura zahaye ikiganiro abanyamakuru
Inzobere mu bijyanye n’inyamaswa zaje ziherekeje izo nkura zahaye ikiganiro abanyamakuru
Ubu ni bwo bwatsi bugaburirwa izo nkura
Ubu ni bwo bwatsi bugaburirwa izo nkura

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka