Uko byifashe mu Kinigi mu myiteguro yo “Kwita Izina” (Amafoto)
Abaturage bo mu Karere ka Musanze cyane cyane abatuye mu Kinigi batangiye imyiteguro y’umuhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi 19, uba kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeli 2017.
Uwo muhango uzabera mu mudugudu wa Nyagisenyi mu Kagari ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi muri Musanze.
Ahateguwe kuzizihirizwa ibyo birori ni munsi y’ikirunga cya Sabyinyo aho uba ucyitegeye hamwe n’ibindi birunga bishoreranye mu buryo bubereye amaso.
Mu gutegura ahazizihirizwa ibyo birori hakozwe imitako ikozwe mu migano yerekana inyamaswa zisurwa na ba mukerarugendo by’ukwihariko zirimo ingagi, intare, isatura n’izindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene avuga ko ibyo birori bizaba birimo abashyitsi b’Imena basaga 3000 hakurikijwe ubutumire bwatanzwe, baturutse mu Rwanda no hanze yarwo.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
murakaza neza iwacu
karibu iwacu murakazaneza murisanga
ndabona muzi gushushanya amashusho yibisimba da
mukomereze ahooIIIIIIIIIIII
MURARENZE KUBYO MBONA