Ubuzima bw’ingagi muri Pariki y’Ibirunga bubungabunzwe neza, hari n’izatahutse

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, buratangaza ko umutekano w’Ingagi muri Pariki y’Ibirunga ubungabunzwe neza, ndetse n’ubuzima bwazo bumeze neza mu gihe zigiye kumara igihe kingana n’ukwezi zidasurwa na ba mukerarugendo.

Buri mwaka bita amazina abana b'ingagi bavutse
Buri mwaka bita amazina abana b’ingagi bavutse

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, yavuze ko umuti wo kugira ngo Ingagi zongere zisurwe nk’uko bisanzwe uri mu maboko y’Abanyarwanda, mu gihe bubahirije amabwiriza ashyirwaho na Leta mu gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19.

Yavuze ko mu gihe buri wese yumvise neza amabwiriza yatanzwe muri ibi bihe byo kurwanya icyo cyorezo, akayagira aye akayubahiriza, ari kimwe mu bizaca intege COVID-19, ikarangira burundu nk’ icyorezo gikomeje kwibasira isi kimunga ubukungu bwayo.

Yavuze ko nubwo muri iyi minsi yo kurwanya icyo cyorezo ibikorwa bya ba mukerarugendo mu ma Pariki byabaye bihagaze, bidateye impungenge ku buzima bw’Ingagi kuko zikomeje kwitabwaho nk’uko byahoze.

Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y'Igihugu y'Ibirunga
Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe turakora akazi ko kubungabunga Pariki, akazi ko kwita ku Ngagi ntikigeze gahagarara. Kuba zitagisurwa na ba mukerarugendo ntacyo bigabanya ku buzima bwazo, kuko dukurikirana ubuzima bwazo umunsi ku wundi kugira ngo tuzibungabunge. Irwaye ikavurwa, ubu zimeze neza aho ziri mu miryango yazo nk’uko bisanzwe”.

Uwingeri yavuze ko uko ingamba zifatwa na Leta ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’isi mu kwirinda icyo cyorezo, uko zubahirizwa neza ari na bwo buryo bwo kurangiza icyo cyorezo ku isi, bityo ubukerarugendo bugakomeza.

Agira ati “Uko ingamba zo kurwanya icyo cyorezo zikomeje kubahirizwa, mu tugari mu mirenge ku gihugu no ku isi hose, ni kimwe mu bikorwa bya ngombwa mu kurangiza icyo cyorezo kugira ngo Pariki zongere zisurwe na ba mukerarugendo”.

Pariki y'Igihugu y'Ibirunga
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Arongera ati “Urumva rero ko kubahiriza ingamba zishyirwaho na Leta ari bwo bufatanye bwiza kugira ngo izi ngamba zitange umusaruro vuba, hanyuma ubukerarugendo bwongere bugaruke n’inyungu twakuraga mu bukerarugendo zongere ziboneke”.

Ingagi zari zaravuye muri Pariki y’ibirunga zaragarutse

Hagati aho, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko hari umurayango w’Ingagi wari waravuye muri Pariki y’Ibirunga ukajya muri Uganda, ariko ukaba wamaze kugaruka mu Birunga.

Hirwa, Umuryango w'Ingagi wari waragiye muri Uganda wongeye kugaruka
Hirwa, Umuryango w’Ingagi wari waragiye muri Uganda wongeye kugaruka

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, RDB yavuze ko uwo ari umuryango wa Hirwa, wari waragiye muri Pariki ya Mgahinga muri Uganda, tariki ya 28 kanama umwaka ushize wa 2019, ubu ukaba wamaze kugaruka muri Pariki y’Iigihugu y’Ibirunga mu Rwanda.

Buri mwaka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yinjiza amadolari ya Amerika akabakaba miliyoni 120, angana na miliyari zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda, aturuka muri ba mukerarugendo baza gusura izo Ngagi zisaga 300 ziba muri iyo Pariki.

Pariki y'Igihugu y'Ibirunga yinjiza akabakaba miliyoni 120 z'amadorari
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yinjiza akabakaba miliyoni 120 z’amadorari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka