U Rwanda rugiye kwakira izindi Nkura ziturutse i Burayi

Ibyanya bitatu by’i Burayi byamaze gufata umwanzuro wo kohereza Inkura eshanu muri Pariki y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda .

Inkura zigiye kwiyongera mu cyanya cy'Akagera
Inkura zigiye kwiyongera mu cyanya cy’Akagera

Izo Nkura zizaturuka muri pariki eshatu ari zo Ebeltoft Zoo yo Danimark, Flamingo Land yo mu Bwongereza, Dvur Kralove zoo yo muri Repulika ya Czech.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko mu Nkura eshanu zizaza, harimo ingore ebyiri, ngo nta gihindutse zizagera mu Rwanda muri Kamena 2019.

Sarah Hall, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Pariki y’Akagera, yavuze ko Inkura zizazanwa mu Rwanda, zatoranijwe hakurikijwe ubwoko bw’izashobora kuba muri iyo pariki bitewe n’imiterere yazo.

Inkura eshanu zizaturuka i Burayi zizaza ziyongera ku zindi 18, zazanywe muri iyo pariki muri Gicurasi 2017 ziturutse muri Afurika y’Epfo .

Gusa izo Nkura zizabanza gushyirwa mu gace kihariye zitandukanywe n’izihasanzwe, nyuma nizimara kumenyera ngo nibwo zizemererwa, guhura nk’uko bitangazwa na Premysl Rabas, umuyobozi wa Dvur Kralove zoo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka