U Rwanda rugiye kwakira izindi nkura eshanu

U Rwanda rugiye kwakira izindi nkura eshanu ziturutse muri Repubulika ya Tcheque muri pariki yitwa ‘Dvůr Králové’ aho zari zarahurijwe guhera mu Kwezi k’Ugushyingo 2018.

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umuryango witwa “European Association of Zoos and Aquaria (EAZA)”, ukora ibijyanye no kwita ku nyamaswa, n’undi muryango witwa “African Parks”, bazazana inkura eshanu zirabura (Eastern Black Rhinoceroses) zavukiye zikanakurira mu cyanya cyabugenewe, zizaza zivuye muri pariki yo muri Repubulika ya hTcheque zigiye muri Pariki y’Akagera mu Rwanda.

Urugendo rw’izo nkura ziza mu Rwanda ruratangira ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2019, zikazaba zigizwe n’inkura z’ingore eshatu, n’ebyiri z’ingabo.

Mark Pilgrim, umuhuzabikorwa wa porogaramu y’inkura zirabura muri EAZA, akaba n’umuyobozi mukuru w’icyanya cya Chester (Chester Zoo)yea mu Bwongereza yagize ati “Ubufatanye hagati y’ibyanya bigize EAZA bwatumye umubare w’inkura zirabura (Eastern Black Rhino) wiyongera. Ibyo bisobanuye ko intambwe ikurikiyeho ari ukurinda ubu bwoko bw’inkura bugakomeza gusugira no mu gihe kizaza.

Izo nkura eshanu zifite hagati y’imyaka ibiri n’icyenda hakaba harimo izitwa Jasiri, Jasmina na Manny zavukiye mu cyanya cya Dvůr Králové muri Repubulika ya Tcheque, hakaba n’iyitwa ‘Olmoti’ yavuye i Flamingo mu Bwongereza n’indi yitwa ‘Mandela’ yaturutse mu cyanya cya ‘Ree Park Safari’ muri Denmark.

Izo nkura zizaza ziherekejwe n’uwitwa Veronika Varekova ukora muri urwo rwego rwo kubungabunga inkura, wavuze ko izo nkura zihawe Urwego cyi’Igihugu rw’iterambere(RDB), ku bufatanye n’ikigo ‘African Parks’ cyita kuri pariki y’Akagera.

Izo nkura uko ari eshanu zimaze amezi zitozwa kandi zinategurwa kuzakora urwo rugendo ruzamara hafi amasaha mirongo itatu, kugira ngo ntizizagire umuhangayiko kandi zizaze neza ku buryo bwose bushoboka.

Přemysl Rabas, umuyobozi mukuru w’icyanya cya “Safari Park Dvůr Králové” yagize ati“Twizeye ko izi nkura zizamenyera neza mu Rwanda. Zizabanza zishyirwe mu kintu kimeze nk’ikiraro gikozwe mu mbaho, nyuma zishyirwe ahantu hagutse kurushaho ariko harinzwe, nyuma y’aho zizajyanwa mu majyaruguru ya Pariki y’Akagera aho zizaba zisanzuye.

Mu 2017, nibwo RDB ifatanyije na ‘African Parks’ yagaruye inkura zigera kuri 18 muri Pariki y’Akagera. Ku nkunga yatanzwe na ‘Howard G. Buffett Foundation. Kuva muri 2010, pariki y’Akagera yatangiye kugarura inyamaswa zari zaracitse kubera abahigi bazicaga, aho mu 2015, bazanye intare ubu zikaba zimaze kwikuba gatatu.

Kuva izo nyamaswa zagarurwa muri pariki y’Akagera, byazamuye umubare wa ba mukerarugendo, ku buryo ubu iyo pariki yinjiza miliyoni ebyiri z’Amadolari ku mwaka, ayo agafasha pariki n’abaturage bayituriye.

Clare Akamanzi, Umuyobozi mukuru wa RDB yagize ati, “ Izo nkura eshanu zigiye guturuka mu byanya by’i Burayi, zizongera umubare w’izo twari dusanganywe muri Pariki y’Akagera. Ubu bufatanye n’inshuti zacu z’i Burayi ni igihamya cy’uko u Rwanda rwiyemeje kubungabunga inyamaswa z’i Gasozi.

Kugeza ubu, ibikorwa byo gushimuta inyamaswa bisa n’ibyarangiye burundu muri pariki zacu, kandi turahamya ko izo nkura zizanogerwa n’aho zigiye ku muri pariki y’Akagera.Ni inyongera nziza muri pariki y’Akagera, aho ubu ba mukerarugendo bashobora gusura inyamaswa eshanu nini muri Afurika(African Big Five), ari zo imbogo, inkura, intare, ingwe n’inzovu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka