Tumenye itandukaniro riri hagati y’inyamanswa bita ‘injangwe nini’

Mu mashyamba no muri za parike z’ibihugu hirya no hino ku isi, habamo urunyuranyurane rw’ibinyabuzima bitandukanye birimo inyamanswa z’inkazi ziteye nk’injangwe ariko zo zikaba ndende na ngari mu mubyimba. Ni zo bita mu ndimi z’amahanga ‘the big cats’ cyangwa ‘des gros chats’ ni ukuvuga injangwe nini.

Muri izo nyamanswa, hari iziboneka mu bihugu bimwe na bimwe izindi zikaba umwihariko ku bindi bitewe n’imiterere y’ubutaka, amashyamba n’ikirere.

Duhereye ku ziboneka mu Rwanda n’ahandi henshi ku isi, hari intare (lion) n’Ingwe (Leopard), mu gihe urusamagwe (tiger) n’urutarangwe (cheetah) zo zitaba mu Rwanda n’ubwo tuzifitiye amazina. Hari n’izindi zitaba mu Rwanda tudafitiye amazina ari zo jaguar, cougar, panther na puma.

Aho zitandukaniye

Usibye intare n’urusamagwe byihariye mu miterere, mu isura no ku mabara, hari izindi zo mu muryango umwe w’injangwe nini (big cats) abantu bakunze kwitiranya kubera ko zifite amabara ajya gusa. Izo ni ingwe (leopard), jaguar (tudafitiye izina) n’urutarangwe (cheetah).

Ingwe ni ngufi mu gihagararo, ikagira ibara ry’umuhondo ujya kweruruka, urimo ibidomo by’umukara bimeze nk’indabyo. Urutarangwe rwo ni rurerure, rukagira umubyimba urambutse cyane, ibara ry’umuhondo uvanze n’ubwoya bw’umweru n’ibidomo by’umukara.

Izo abantu bashobora kwitiranya hafi 100%, ni ingwe n’iyitwa jaguar (itaba mu Rwanda) kubera ko zisa ku mabara no mu isura, zigatandukanira mu bunini no mu miterere y’imisaya. Utazi gushishoza neza wakwibaza impamvu abazihaye amazina bazitandukanyije.

Izindi ziteye kimwe ni panther, cougar na puma (zitaba mu Rwanda). Usibye amabara, ahandi hose ubona zimeze kimwe, puma na cougar zikajya no gusa ku mabara. Icyo zihuriyeho zose ni umubyimba uteye neza neza nk’uw’injangwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka