The Ben agiye gukora igitaramo kizavamo amafaranga yo kwagura icyanya cy’Ingagi

Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), umuririmbyi The Ben agiye gukora igitaramo cyiswe “Kwita Izina Gala Dinner” kizabera muri Kigali Convention Center.

The Ben na Belise Akariza mu kiganiro n'abanyamakuru
The Ben na Belise Akariza mu kiganiro n’abanyamakuru

Biteganijwe ko icyo gitaramo kizaba ku wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017.

Belize Kariza, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB avuga ko icyo gitaramo kizaba kigamije gukusanya amafaranga azafasha mu kwagura ibyanya bya pariki y’ingagi kugira ngo zirusheho kwisanzura no kutegera aho abantu batuye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2017, Kariza yavuze ko bahisemo kwifashisha The Ben muri icyo gitaramo kuko ari umuhanzi ukunzwe n’abatari bake.

Agira ati “Umuziki n’umupira w’amaguru nibyo bikunzwe n’abantu benshi kubihuza no kwita izina na The Ben ni ibintu bishimishije cyane kuko bitwegereza abantu benshi.”

The Ben avuga ko abazitabira icyo gitaramo bazabona ko kidasanzwe. Ibyo ngo bigaha ubutumwa abahanzi bakiri bato ko imbaraga bashyira mu mpano zabo zihabwa agaciro kandi zifite icyo zizabamarira.

Agira ati “Ni ikintu kigaragaza imbaraga n’ubufatanye. Uburyo Leta irushaho gukorana n’abahanzi. Ni byiza ku muziki (wo mu Rwanda), bigaragaza ko igihugu cyacu kigenda gishyira abahanzi mu bikorwa byacu.

Nta gishimisha nko kumva ko ufite uruhare mu gikorwa nk’iki. Ndabizeza ko bazabona igitaramo kidasanzwe, bitanga icyizere ku muziki nyarwanda.”

The Ben azataramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe "Kwita Izina Gala Dinner"
The Ben azataramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe "Kwita Izina Gala Dinner"

Igitaramo cyo “Kwita Izina Gala Dinner” ni ubwa kabiri kizaba kibaye. Mu mwaka wa 2016 ubwo cyabaga cyavuyemo miliyoni 30RWf zifashishijwe mu mishinga itatu irimo uwo kubaka Hoteli ijyanye n’ubukerarugendo (Echo Lodge), kubaka ahazashyirwa amagufa y’ingagi no kubaka ahazashyirwa Imisambi.

Abanyamakuru babajije kandi Kariza niba hazigera habaho umuhango wo kwita “Izina Intare”.

Yasubije agira ati “Icyari kigamijwe mu kwita ingagi ni ukwishimira intambwe twagezeho mu rwego rwo kuzibungabunga.

Icyo twagereranya no kwita Izina Intare ni uko twazanye Intare n’Inkura byatumye tujya ku rwego rumwe n’izindi pariki zo mu karere bityo tuba tuba muri pariki eshanu zikomeye, bikaba byarabaye ku mugaragaro uyu mwaka.”

Kuri ubu habarurwa ingagi zisaga 300 muri Pariki y’Ibirunga. Izimaze kwitwa izina zikaba zigera kuri 239. Muri uyu mwaka wa 2017 hakazitwa abana b’ingagi 19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka