"Tembera u Rwanda" yitezweho kuzamura umubare w’abasura parike

Ubuyobozi bwa Parike ya Nyungwe buravuga ko gahunda ya "Tembera u Rwanda" yitezweho kongera umubare w’Abanyarwanda basura za parike.

Isumo rya Kamiranzovu rikurura benshi basura parike ya Nyungwe
Isumo rya Kamiranzovu rikurura benshi basura parike ya Nyungwe

Byavuzwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Abanyarwanda n’abanyamahanga basaga 70 babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) basuraga parike y’igihugu ya Nyungwe.

Muri urwo rugendo rw’iminsi ibiri, hasuwe iteme ryo mu kirere rifite uburebure bukabakaba metero 130, urusobe rw’ibiti n’ibyatsi byo mu ishyamba rya Nyungwe, Inyoni n’izindi nyamaswa n’isumo rya kamiranzovu.

Ikiraro cyo mu kirere kiri mu bisurwa cyane muri parike ya Nyungwe
Ikiraro cyo mu kirere kiri mu bisurwa cyane muri parike ya Nyungwe

Kambogo Ildephonse, ushinzwe ubukerarugendo muri parike ya Nyungwe avuga ko Abanayarwanda badakunze kwitabira gusura amaparike n’ibindi bintu nyaburanga.

Avuga ko hagikenewe ingufu kugira ngo Abanyarwanda bakundishwe gusura. Akizera ko gahunda ya “Tembera u Rwanda” ari inzira nziza mu rwego rwo gukurura Abanyarwanda bagakunda iby’iwabo.

Agira ati “Imibare igaragaza ko Abanyarwanda basura bakiri ari bakeya. Bisaba gushyiramo ingufu kugira ngo tubashishikarize. Uretse n’iyi gahunda twanagabanyije ibiciro, byose tugamije kubashishikariza gusura,kandi turizera ko bizaza.”

Parike ya Nyungwe kandi irimo ibiti binyuranye binavura indwara nyinshi (uyu ni Umushwati bita Carapa uzwiho kuvura Amibe)
Parike ya Nyungwe kandi irimo ibiti binyuranye binavura indwara nyinshi (uyu ni Umushwati bita Carapa uzwiho kuvura Amibe)

Muri rusange mu mwaka wa 2015 Parike ya Nyungwe yasuwe n’abakerarugendo 9415. Muri uyu mwaka wa 2016, kugeza muri Nzeli, yari imaze gusurwa n’abakerarugendo 9886. Muri abo bose Abanyarwanda baba ari mbarwa.

Karuranga Frank, umwe mu basuye parike ya Nyungwe ku buntu muri gahunda ya Tembera u Rwanda, avuga ko yashimishijwe n’ibintu nyaburanga yahasanze, atatekerezaga ko biba muri iyo parike.

Yongeraho ko nagera iwabo azabwira abo yasize ibyo byiza, akanabashishikariza kuzajya kubisura kuko ngo yanasanze ibiciro bidakanganye.

Agira ati “Nkanjye wahageze nzagenda mbwira abandi kugira ngo nabo babashe kuba baza kuko ni ibintu byiza cyane.”

Hasurwa kandi urusobe rw'inyamaswa zirimo n'zitwa Ibitera
Hasurwa kandi urusobe rw’inyamaswa zirimo n’zitwa Ibitera

Ni ku nshuro ya kabiri gahunda ya “Tembera u Rwanda” ibaye kandi RDB ivuga ko izakomeza kuba buri kwezi.

Umunyarwanda usuye parike ya Nyungwe yishyura amafaranga 5000RWf, agasura ikiraro cyo mu kirere (canopy), yaba ashaka no gusura isumo rya Kamiranzovu nabwo akishyura 5000RWf.

Abanyamahanga bo bishyura Amadorari y’Amerika 50 (Ibihumbi birenga 40RWf), ku baturutse hanze y’u Rwanda na 40 (ibihumbi birenga 30RWf) ku banyamahanga baba mu Rwanda.

Abanyamahanga bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura Amadorali y’Amerika 10 (arenga 8000 RWf) kugira ngo babashe gusura hamwe muri aha.

Gahunda ya Tembera u Rwanda igamije gukundisha Abanyarwanda gusura ama parike ndetse n’ibindi bintu nyaburanga biri mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashaka kuzasura iyi Parki n’umwana wanjye umwe w’umuhungu akaba ari n’umunyeshuri, n’iki nsabwa kandi nabariza hehe ? mundangire 11

bigabo yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka